Abana 70% barwaye kanseri y’impyiko bashobora kuvurwa bagakira

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 22 Nzeri 2018 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

Inzobere mu by’ubuvuzi bwa kanseri zivuga ko kanseri ari indwara idatoranya yaba abakuru n’abana, icyakora ngo ku bana iyo ivuwe kare irakira.

Kuri uyu wa Gatanu hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya kanseri mu bana, bwabanjirijwe n’urugendo ruva munsi y’inyubako ya CHIC rusorezwa mu gice cyagenewe abanyamaguru gusa, ‘Car Free Zone’.

Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda urwanya kanseri mu bana, RCCR, Claude Mutabazi, yavuze ko abana akenshi bandurira kanseri ku babyeyi babo, abandi bakazira kudakurikiranwa hakiri kare.

Ati “Hari kanseri ziterwa n’uko mu muryango hari uwigeze kuyirwara. Ibindi biterwa n’imyitwarire y’ababyeyi. Niba utwite umwana ukanywa inzoga cyangwa itabi aba afite ibyago byo kuzarwara kanseri”.

Yanavuze ko ababyeyi bakwiye kugira impungenge mu gihe babona abana babo barwaye ibibyimba cyangwa bava amaraso mu mazuru, bakihutira kubavuza.

Dr Shyirambere Cyprien uvura kanseri mu bitaro bya Butaro, yavuze ko izahaza abana ari iy’impyiko, kandi ikunze gufata abana bari hagati y’umwaka umwe n’irindwi, ariko ngo iyo ivujwe kare irakira.

Ati “Kanseri y’impyiko y’abana iba ifite amahirwe yo kuvurwa igakira ku rugero rwa 70%. Ni ukuvuga ngo mu bana 10, barindwi bashobora kuvurwa bagakira bagasubira ku ishuri”.

Yakomeje agira ati “Nagira ngo mumenye ko kanseri y’abana iriho, ntireba imyaka, ubushobozi cyangwa aho uvuka cyangwa ibiryo urya, buri mwana icyo kibazo cyamugeraho ariko iyo avuwe arakira.”

Karen Bugingo warwaye kanseri afite imyaka 19, yavuze ko ubu yayikize, asaba ababyeyi kujya bavuza abana babo hakiri kare kuko nawe ngo iyo adakurikiranwa vuba ntiyari gukira.

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter Vrooman, yavuze ko kanseri idakwiye gucamo abantu ibice, ahubwo ngo abayirwaye bakeneye kwegerwa kurushaho.

Ati “Twese dufitanye isano n’abarwaye kanseri. Ntibikwiye kudutanya ahubwo bitugira umwe. Ku bana ubuvuzi busa n’ubugorana kuko bataka uburibwe cyangwa imiti igahenda ariko twese tugomba gukora ubukangurambaga bagafashwa.”

Karen Bugingo afatanyije na RCCR bari gukusanya inkunga izafasha abana 50 bo mu bitaro bya Butaro barwaye kanseri, bakazahabwa ubwisungane mu kwivuza n’amafaranga y’ingendo.

Nta mibare ifatika y’abana bicwa na kanseri cyangwa abayirwaye mu gihugu, ariko muri 2017 ibitaro bya Butaro byabaruraga abagera kuri 500 bakize kanseri y’impyiko.

IGIHE Ltd iri mu baterankunga b'ubu bukangurambaga
Urubyiruko rubarirwa muri 400 nirwo rwitabiriye ubu bukangurambaga
Urugendo rwahereye kuri CHIC rusorezwa muri Car Free Zone
Claude Mutabazi Umuyobozi wa RCCR avuga ko hari kanseri ituruka mu muryango
Dr Shyirambere Cyprien avuga ko abana 70% barwaye kanseri y'impyiko bavurwa bagakira
Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Peter Vrooman (iburyo) aganira n'umuyobozi wa I&M Bank nyuma y'urugendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza