Mu bavutse, 12 muri bo bavukiye mu bitaro bya Kacyiru, mu gihe 15 bavukiye mu bitaro bya Muhima byo mu karere ka Nyarugenge, barindwi bakavukira kuri Hôpital La Croix Du Sud.
Mu bitaro by’Umwami Faisal havukiye abana bane, mu gihe abandi batandatu bavukiye mu bitaro bya Kibagabaga.
Bamwe mu babyeyi bibarutse ku munsi mukuru wa Noheli babwiye The New Times ko buzuye ibyishimo.
Elizabet Ugirumubyara yagize ati “ntabwo nari niteze kwibaruka ku munsi mukuru wa Noheli, nari maze iminsi ibiri mu bitaro ariko nibarutse mu ijoro rya Noheli”.
Yongeyeho ko yari yarabisabye Imana, ati “igihe Noheli yegerezaga, nari natinze kwibaruka, nsenga Imana nyisaba ko umwana wanjye yavukira umunsi umwe n’uwo Umukiza Yesu yavukiyeho, Imana yumvise gusenga kwanjye ari nayo mpamvu umutima wanjye usazwe n’ibyishimo”.
Uyu mubyeyi yise umwana we w’umuhungu ‘Ishimwe Ganza Arthur’.
Ku ruhande rwa August Mugiraneza, na we ufite umugore wibarutse kuri Noheli, yagize ati “ibi byerekana ko umwana wacu azakurikiza imigenzereze ya Yesu kandi urugo rwacu rukazuzura imigisha n’amasengesho”.
Ku ruhande rw’abaganga, bavuga kubyara kuri Noheli bishimisha ababyeyi cyane.
Muganga Victorien Ndacyayisenga yagize ati “birashimisha cyane kubyara kuri Noheli, ababyeyi benshi baterwa ishema no kwibaruka muri ibi bihe by’iminsi mikuru”.
Ku bwa Mathilde Uwimbabazi, Ukuriye serivise zo kubyara mu bitaro bya Muhima, nawe yavuze ko kubyara kuri Noheli bitera ababyeyi akanyamuneza.
Yagize ati “birabashimisha, ababyeyi benshi babifata nk’umugisha kubyara kuri Noheli, bakumva ari igikorwa cy’indashyikirwa bagezeho”.
Noheli ni Umunsi usobanuye byinshi mu myizerere ya Gikirisitu, kuko ari bwo Umukiza Yesu Kristu yavutse, azanywe mu Isi no gucungura abayituye, nk’uko imyizerere ya Gikirisitu ibivuga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!