00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana 22% ntibagerwaho na serivisi zitangirwa mu ngo mbonezamikurire

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 19 August 2024 saa 07:29
Yasuwe :

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Batamuliza Mireille yagaragaje ko abana bagera kuri 22% mu gihugu batabasha kugezwaho serivisi zitangirwa mu ngo mbonezamikurire, asaba ubufatanye kugira ngo icyo cyuho kizibwe.

Ni imibare Batamuliza yatangarije mu nama ihurije hamwe abarenga 350, yateguwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA, n’abafatanyabikorwa bayo nka Imbuto Foundation n’abandi.

Igamije kureba uburyo imikurire y’umwana yatezwa imbere binyuze mu kubakira ubushobozi ingo mbonezamikurire, na cyane ko zagaragaye nk’ingero z’ibishoboka.

Mu 2011 ni bwo u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda Mbonezamikurire y’Abana Bato mu kugabanya imirire mibi n’ibibazo bijyanye n’igwingira ry’abana.

Abana bararerwa ariko bakanakangurwa ubwonko ku buryo hakoreshejwe integanyanyigisho yagenwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA.

Muri ECD kandi hatangwamo serivisi nk’imirire myiza y’umwana n’umugore utwite cyangwa uwonsa no kwita ku buzima bwabo, isuku n’isukura, uburere bwiza, umutekano w’umwana arindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose n’ibindi.

Kuva mu 2016 u Rwanda rwari rufite 17% by’abana bajyanwa mu ngo mbonezamikurire, ubu bageze 78%. Hajyayo abana bari hagati y’imyaka itatu n’itanu.

Abana bagana ECD bavuye ku 256.677 mu 2018 bagera kuri 1.149.699 muri Kamena 2024.

Muri zo izirenga ibihumbi 25 zibarizwa mu ngo zitandukanye z’abantu, barerwa n’abantu barenga ibihumbi 100.

Ubwo yafunguraga iyo inama ku mugaragaro Batamuliza yavuze ko nubwo gahunda ya ECD yatangijwe ndetse ikaba imaze gutanga umusaruro, hakiri ibibazo nk’ibyo kuyigeza ku bana benshi n’ibiri mu zihari, agasaba ko byakemurwa inzego zitandukanye zifatanyije.

Ati “Nta mwana ukwiriye gusigazwa inyuma cyangwa ngo yimwe uburenganzira bwe bwo kubona izo serivisi. Turacyafite abana bagera kuri 22% batagerwaho n’izo serivisi. Dufatanyije abo bose bagomba kugerwaho.”

Gusa raporo y’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2022/2023 igaragaza ko ingo mbonezamikurire 90 basuye, basanze zitarasuzumwe ngo zihabwe ibyangombwa bizemerera gukora, hari ikibazo cyo kutabona amazi meza yo kunywa, 90% zidafite ubwiherero, ndetse n’abarezi bake cyane.

Icyakora Batamuliza yavuze ko muri buri karere hari ECD y’icyitegererezo ikora neza, bityo ko ari ngombwa ko ubumenyi zifite bwasangirwa bukagera no ku ngo mbonezamikurire zo mu miryango, na cyane ko ari zo zihuzwa.

Yakomeje ati “hari kandi ingo mbonezamikurire zidafite iby’ibanze, nk’amazi ahagije kubera imiterere y’uturere bakoreramo ariko turi gukora ku buryo icyo kibazo tugikemura abana bakarerwa neza isuku n’isukura byubahirijwe. Ntidukangwa n’ibibazo kuko ni byo byaduhurije aha ngaha ngo tubikemure. Tugomba no kwibanda no ku dushya, akari aha kagasangizwa abandi.”

Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta yavuze ko kwita ku mwana hakiri kare ari ingenzi kuko 80% by’ubushobozi bw’umwana bukura cyangwa bugateza imbere mu myaka itatu ya mbere, bityo ko ari ingenzi gukemura ibibazo biri muri iyo gahunda bafatanyije.

Ati “Iyo myaka itatu irangwa n’ibintu byinshi cyane cyane aho umwana akurira bigira uruhare mu buzima bwe bwose. Kwita ku mwana hakiri kare rero bituma akurana ubuzima bwiza, akagira ubushobozi buri hejuru mu ishuri, ibituma iyo akuze yiteza imbere n’igihugu muri rusange, tukagira umuryango utekanye.”

Ubu mu Rwanda buri mudugudu washyizwemo ECD eshatu. Ingo mbonezamikurire mu gihugu hose zigeze ku bihumbi 31638. Muri zo izirenga ibihumbi 25 zibarizwa mu ngo zitandukanye z’abantu. Ni umurimo ukomeye wakozwe kuko zavuye ku 4019 mu 2018.

ECD kandi zagize uruhare rukomeye mu burezi bwabo kuko mu bushakashatsi bwakozwe na NCDA bwagaragaje ko abana banyuze muri ECD mu 2013 na 2014 ubu bageze mu mwaka wa kabiri n’uwa gatatu wisumbuye, byagaragaye ko nta wigeze asibira cyangwa ngo ajye munsi y’amanota 70%.

Mu gukomeza kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu, mu ngengo y’imari ya 2024/2025, u Rwanda rwategenyije miliyari 357.8 Frw.

Abana bari kumwe n'abayobozi babo bagaragaje umusaruro wa ECD mu Rwanda
Hamuritswe na zimwe mu mfashanyigisho zifasha mu ngo mbonezamikurire zitandukanye ziri mu Rwanda
Abana basabanye n'ababyeyi, abarezi n'abayobozi bagira uruhare mu mikurire yabo
Umuyobozi wa NCDA, Ingabire Assumpta yishimanye n'abana bamugaragariza ko imbaraga ikigo ayoboye gishyira mu bikorwa biteza imbere imikurire yabo zitapfuye ubusa
Abana ni bo basusurukije abitabiriye inama yo kwigira hamwe uburyo imikurire yabo yarushaho kunozwa
Abihaye Imana ni bamwe mu bafatanyabikorwa b'imbere mu bikorwa biteza imbere imikurire y'abana
Umuyobozi wa NCDA, Ingabire Assumpta (iburyo) ari kumwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Batamuliza Mireille
Inzego z'umutekano na zo zitabiriye inama yiga uburyo imikurire y'umwana yakomeza gusugira igasagamba
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa NCDA, Gilbert Munyemana yavuze ko baherutse gukora isuzuma mu marerero, hemezwa ko hari ayaba ahagaritswe mu gihe ataruzuza ibisabwa
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Batamuliza Mireille yavuze ko hari abana bangana na 22% bataragerwaho na serivisi za ECD
Umuyobozi wa NCDA, Ingabire Assumpta yasabye ubufatanye buhuriweho mu gukomeza kubaka u Rwanda rw'ejo hakiri kare
Umwana ni uw'Isi yose. Ni yo mpamvu muri gahunda zo guteza imbere imikurire ye, n'abanyamahanga babigiramo uruhare rukomeye
Kugira ngo ubwonko bw'umwana bukangurwe bisaba imfashanyigisho zitandukanye, ni yo mpamvu mu nama yo guteza imbere imikurire y'abana n'izo mfashanyigisho zamurikwaga

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .