00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abamotari mu Rwanda bagiye guhabwa casques nshya

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 27 May 2024 saa 11:47
Yasuwe :

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangije ubukangurambaga bwo gufasha abakoresha moto mu buryo butandukanye gukoresha casques zigezweho, zifite ubuziranenge bwisumbuye, bitandukanye n’izari zisanzwe.

Ni ubukangurambaga bwatangijwe kuri 27 Gicurasi 2024 n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Gasore Jimmy, Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Sammuel, abamotari n’abandi bafatanyabikorwa.

Amabwiriza ajyanye n’ubuziranenge bw’izi casque, ajyana n’uburyo imeneka, uburyo irinda ibice by’umutwe, uburyo yorohereza umuntu kureba mu mpande zose n’ibindi.

Ku ikubitiro hazanywe moto 500 zifite ingano itandukanye, ni ukuvuga into, iziringaniye n’inini.

Minisitiri Dr Jimmy Gasore yavuze ko umumotari ufite casque isanzwe, leta iri gushaka uburyo imusimburiza ikamuha inshya igezweho, bigakorwa nta mafaranga aciwe.

Ku kibazo cy’abafite izisanzwe zaguzwe amabwiriza yo gucuruza izujuje ibisabwa ataraza, Minisitiri Dr, Gasore yavuze ko bazakomeza kuzicuruza kugeza zishize ku isoko, cyane ko izisanzwe zitazongera kugaragara ku isoko.

Abamotari mu Rwanda bagiye guhabwa casques nshya
Ubu ni bumwe mu bwoko bushya bwa casques zigiye kujya zihabwa abamotari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .