Abamotari batangiye guhabwa gaz zo gutekesha mu kubungabunga ibidukikije

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Ukwakira 2020 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Impuzamahuriro y’Abatwara moto mu Rwanda ifatanyije n’Ikigo cy’Imari iciriritse Jali S.C Plc na SP, batangiye guha abamotari gaz zo gutekesha mu kubafasha gukomeza gutanga umusanzu mu kubungabunga ibidukikije.

Iki gikorwa cyatangiriye ku bamotari 400 bo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2020, kikazakomereza no mu tundi turere twose tw’igihugu, aho intego ari uko buri mumotari yabona gaz.

Umuyobozi w’Impuzamahuriro y’Abatwara moto mu Rwanda, Ngarambe Daniel, yavuze ko bihaye intego y’uko abamotari bose batunga gaz kuko bifasha kurengera ibidukikije no guhendukirwa n’ikiguzi bakoreshaga bagura amakara.

Yagize ati “Twifuza ko abamotari bose bazahabwa gaz mu rwego rwo kurengera ibidukikije, ni gahunda ya leta kandi itabateza igihombo. Bafitemo inyungu yo kugabanukirwa kandi mu by’ukuri gaz ifite n’isuku, ituma urya ibiryo bimeze neza, udashobora guhumanya ikirere tukaguma duhumeka umwuka mwiza.”

Umumotari witwa Rutanga Ismael wahawe gaz y’ibilo 12, yashimye iki gikorwa avuga ko ari igisubizo kuko ari kenshi cyane bagiye bacyifuza.

Yavuze ko nk’umusore witegura kurushinga, iyi gaz izamufasha gutangira neza ubuzima bushya.

Yagize ati “Ndi umusore ariko ndifuza kubuvamo mu mezi make cyane, ni igikoresho nari nkeneye. Mfashe iy’ibilo 12 ku buryo izamfasha mu buzima bushya ngiye kwinjiramo.”

Nyirashyaka Aline ufite umugabo w’umumotari yishimiye cyane kuba yahawe gaz kuko imbabura yamuvunaga kuyicana. Yashimiye ubuyobozi bw’abamotari bwitaye ku banyamuryango bukiyemeza kujyana nabo mu iterambere.

Yagize ati “Biranshimishije cyane kuba ngiye gutekera kuri gaz. Ngiye kumenya guteka ntekere umugabo neza bidatinze nk’uko yazaga akirirwa abitegereje.”

Gaz zatanzwe mu gikorwa kigenewe abamotari bari mu makoperative, aho bahujwe na banki kugira ngo ibafashe kubona gaz bazishyura mu mezi atandatu mu buryo butabagoye kuko kubonera amafaranga rimwe byabagoraga ariko gukora batangaho make make bikaba bizoroha.

Mutabazi Augustin wari uhagarariye JALI S.C Plc yatanze inguzanyo ya gaz ku bamotari, yavuze ko bafite intego yo gufasha Abanyarwanda kugera kuri byinshi, bakorana n’amakoperative atandukanye.

Yasabye abamotari kuba inyangamugayo bityo bikazabafasha gukorana birambye, abakangurira kwizigamira bakajya mu bikorwa bigamije iterambere kandi bakarushaho kubahiriza amabwiriza agenga umurimo wabo kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

Abamotari bahawe gaz ziri mu bipimo bitandukanye, aho hari abahawe ibilo bitandatu ku bihumbi 36 Frw mu gihe abandi bahawe gaz z’ibilo 12, amashyiga yazo n’ibindi bikoresho byazo ku bihumbi 75 Frw bizishyurwa mu mezi atandatu.

Iyi gahunda yahereye mu Karere ka Nyarugenge, mu cyumweru gitaha izakorerwa mu ka Gasabo naho mu kizakurikiraho igezwe no muri Kicukiro.

Abamotari batangiye guhabwa gaz zo gutekesha nk’inguzanyo bazishyura mu mezi atandatu
Mbere yo guhabwa gaz, abamotari n'imiryango yabo bigishijwe uko ikoreshwa n'uko bakwirinda impanuka zayo
Gaz zatanzwe ziri mu byiciro bitandukanye
Umuyobozi w’Impuzamahuriro y’Abatwara moto mu Rwanda, Ngarambe Daniel, yavuze ko bihaye intego y’uko abamotari bose batunga gaz

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .