Abamotari bashyiriweho uburyo buzabafasha kwizigamira 40 Frw kuri litiro ya lisansi banyoye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ugushyingo 2020 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Abamotari bo mu Rwanda bose bashyiriweho uburyo bw’ikoranabuhanga buzabafasha kwizigamira, aho bazajya bagura lisansi kuri litiro imwe bakabasha kwizigamiraho 40 Frw, bikazabafasha kwiteza imbere no kwimakaza ikoranabuhanga.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ugushyingo 2020, Ihuriro ry’Amakoperative y’Abamotari mu Rwanda (Ferwacotamo) ku bufatanye na sitasiyo ya lisansi (SP) n’Ikigo cy’Ikoranabuhanga (MOPAY), batangije igikorwa cyo gufasha abamotari kwizigamira binyuze mu igabanyirizwa bazajya babona mu gihe bamaze kugura lisansi.

Umuyobozi wa Ferwacotamo, Ngarambe Daniel, yasobanuye ko ari igikorwa kigamije gufasha abamotari gukora babona inyungu, aho biteganyijwe ko buri wese kuri lisansi anyoye azajya abona ibiceri 40 Frw kuri buri litiro.

Yagize ati “Bizanadufasha gukoresha ikoranabuhanga kuko buri mumotari afite ikarita iri mu ikoranabuhanga izajya ishyirwaho amafaranga ihuzwe na Mopay, hanyuma yishyure sitasiyo. Ibyo biraza guca gutanga amafaranga mu ntoki.”

Ngarambe yakomeje avuga ko kuba umumotari azajya anywa lisansi akagira amafaranga yizigama, bizafasha muri gahunda z’iterambere. Amafaranga 40Frw kuri litiro umumotari azajya ahabwa anywereye kuri sitasiyo za SP, azajya ahita ayabona kuri Mobile Money ye ako kanya akimara kwishyura.

Umuyobozi Mukuru wa Mopay Ltd, Rukundo Japhet, yavuze ko iki gikorwa kigamije gufasha abamotari kwizigamira binyuze mu igabanyirizwa bazajya bahabwa kuri sitasiyo za SP ndetse no mu bandi bacuruzi bose bazajya bemera gukorana na Mopay.

Yagize ati “Turi kugenda tuvugana n’abacuruzi uburyo bazajya batanga igabanyirizwa ku bamotari kugira ngo dukore umuco wo kwizigamira. Kugira ngo tukuzanire abakiliya b’abamotari tumaze gushyira hamwe, ni uko uzajya uduha igabanyirizwa ry’ibiciro bakakuyoboka, rya gabanyirizwa rigafasha umumotari kugira ngo ajye abasha kwizigamira.”

Iki gikorwa cyatangiriye kuri sitasiyo ya SP yemeye kugabanyiriza ibiciro abamotari. Ayo mafaranga yagabanyijwe azajya ahabwa umumotari ako kanya hakoreshejwe Mobile Money.

Umumotari witwa Kambanda Alfred yavuze ko iki gikorwa bacyakiriye neza kuko agahimbazamusyi bazajya bahabwa kazajya kabagirira akamaro.

Yagize ati “Ubundi twanywaga lisansi ntihagire agahimbazamusyi [bonus] tubona. Iri koranabuhanga rije kubikemura kuko ni mpa nguhe.”

Ferwacotamo ivuga ko yifuza ko abamotari buri kimwe bakoze bazajya bagira icyo basagura ku buryo niba ari restaurant bariramo, ikinamba bogerezamo n’ahandi bazajya bagira igabanyirizwa bahabwa.

Umuyobozi wa Ferwacotamo, Ngarambe Daniel, yasobanuye ko biteganyijwe ko buri mumotari kuri lisansi anyoye azajya abona ibiceri 40 Frw kuri buri litiro
Abamotari bashyiriweho uburyo buzabafasha kwizigamira 40 Frw kuri litiro ya lisansi banyoye
Ferwacotamo, SP n’Ikigo cy’Ikoranabuhanga (MOPAY) batangije igikorwa cyo gufasha abamotari kwizigamira binyuze mu igabanyirizwa bazahabwa bamaze kugura lisansi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .