Abo bamotari bavuga ko kuba izindi sosiyete z’ubwishingizi zitemera kububaha basanga nta yandi mahitamo aba ahari uretse gukorana na sosiyete ya Radiant yonyine ibutanga ariko ko ibiciro bikomeza kuzamuka ugeranyije n’ibindi binyabiziga bagakekeka ko ibizamura uko ibyumva.
Umwe yagize ati “Twibaza impamvu ari ikigo kimwe cyemerewe gutanga ubwishingizi kandi kikabuzamura uko cyishakiye bukaba buhenze kuko ari ikigo kimwe.”
Undi yagize ati “Twifuza ko habamo n’izindi sosiyete z’ubwishingizi zikatwakira zakanatugabanyiriza ibiciro.”
Umukozi muri Radiant ushinzwe gukumira ibyateza ingorane, Abizeye Jean Damascène, yahakanye ibyavuzwe na bamwe ko hari amabwiriza agena ko iyo sosiyete ari yo yemerewe gutanga ubwishingizi yonyine kuko ibikora ku bushake bwayo kandi zindi zikuyemo ku bushake.
Gusa kuba abamotari bavuga ko buhenze cyane agaragaza ko biterwa no kuba moto ziri mu binyabiziga bikora impanuka cyane kandi nka sosiyete y’ubucuruzi iba igomba gukora idahomba.
Yagize ati “Harimo ibibazo by’uko impanuka za moto ziba ari nyinshi kandi ikiguzi amasosoiyete y’ubwishingizi yishyura kuri zo ari amafaraga menshi cyane.”
Impuguke mu bukungu Straton Habyarimana yabwiye RBA ko mu gihe nta gikozwe mu kugabanya impanuka zikorwa na moto ubwishingizi bwazo buzakomeza kuzamuka ku buryo bamwe bashobora no kwikura muri ako kazi.
Yagize ati “Uko abamotari bagenda badakurikiza amategeko y’umuhanda batigengesera bagakora impanuka mu buryo burimo akajagari ni byo bituma ibiciro by’ubwishingizi bizamuka.”
“Bitwaye neza mu muhanda ibyo byago n’impanuka bakora bikagabanuka ibiciro bishobora no kumanuka ariko mu gihe zikomeza kwiyongera ibiciro bizakomeza kuzamuka. Uzasanga kubera guhenda k’ubwishingizi bamwe mu bamotari bashobora kunanirwa bakikuramo.”
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) iherutse kugaragaza ko ikiguzi cy’ubwshingizi bwa moto kiyongera bitewe n’uko buri mwaka impanuka ziyongera n’amafaranga ubwishingizi buzishyura akaba menshi. Gusa BNR ntigaragaza uko byagenda mu gihe na Radiant yahagarika guha abamotari ubwishingizi.
Imibare ya Radiant igaragaza ko moto 78.798 ari zo zifatamo ubwishingizi. Mu 2020 iyo sosiyete ivuga ko yishyuye miliyari 4.3 Frw ku mpanuka 3.890 za moto zari zabaye gusa mu mwaka ushize wa 2024 izo mpanuka zari zimaze kwikuba kabiri ziba 6.265 zishyurwa amafaranga asaga miliyari 14 Frw.
Ikiguzi cy’ubwishingizi bwa moto itarengeje imyaka itanu ikora kigeze ku bihumbi 182 Frw ku mwaka mu mu gihe mu myaka irindwi ishize cyari ku 45.000 Frw.
Polisi y’Igihugu igaragaza ko nibura buri munsi haba impanuka za moto zishobora kugera kuri 15 mu Gihugu hose, ndetse muri rusange moto n’amagare byihariye hejuru ya 50 by’impanuka zose ziba buri mwaka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!