Iseswa ry’amakoperative y’abamotari ryafashweho icyemezo hagamijwe kugabanya akajagariri mu mikorere n’isesagura ry’umutungo ryayavugwagamo.
Ku wa Gatatu tariki ya 3 Kanama 2022, nibwo hagaragaye ibisa n’imyigaragamyo nyuma y’uko amwe asheshwe ariko abanayamuryango basaba gusubizwa imigabane nshingiro ntibayihabwe ahubwo bakabwirwa ko yahombye.
Umwe mu bamotari wo muri Koperative Tubane Hafi y’i Remera yagize ati “Twe turashaka umugabane shingiro wacu, baduhamagaye ngo dusese koperative none turahageze batubwira ko mu myaka 11 tumaze dutwara moto buri muntu agomba guhabwa amafaranga 1617 Frw.”
Undi yagize ati “Umugabane shingiro w’umunyamuryango ntabwo ukorwaho; none ni gute umuntu ashobora gutanga umugabane w’ibihumbi 25 Frw agahabwa 1000 Frw ?”
Bakomeza bavuga ko ubuyobozi bw’iyi koperative bwakoresheje amafaranga yabo ibyo batumvikanye bugamije inyungu zabwo ku buryo ari byo byateje koperative zabo igihombo.
Umuyobozi wa Koperative Tubane Hafi ifite abanyamuryango 907, Sinamenye Jean Mari Vianney, yavuze ko yahombye.
Yagize ati “Nk’uko babikubwiye ntabwo nabijya kure kuko amafaranga yabo ntabwo ahari kubera ko hari Restaurant twabanje gushinga mu Migina banga kuyiriramo batubwira ngo tuyimure. Twayimuriye Kabeza na ho bikomeza kuba uko irahomba.”
Yongeyeho ko baguze n’ikibanza cya miliyoni 8 Frw ariko nyuma na cyo cyiza guhomba kuko bakigurishije muri cyamunara kuri miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Uwitwa Habimana Elias ubarizwa muri Koperative COTRATAMONYA yagize ati “Twe koperative yacu ni yo ya mbere yashinzwe ariko wumva uburyo umuntu ari kuguha 2000 Frw ukumirwa.”
Abamotari bafite iki kibazo barasaba ubuvugizi kugira ngo kibashe gukemuka mu gihe abayoboraga anakoperative bo bavuga ko yahombye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!