Abamotari bagiye kwigishwa indimi

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 15 Ugushyingo 2018 saa 04:35
Yasuwe :
0 0

Abatwara abagenzi kuri moto mu bice bitandukanye by’igihugu bagiye kwigishwa indimi z’amahanga zizajya zibafasha guha serivisi nziza abanyamahanga babagana.

Mu Rwanda hari abamotari ibihumbi 45, umubare munini ni abagabo kuko ab’igitsina gore ari bake nabo bagaragara cyane mu Mujyi wa Kigali. Imibare yerekana ko muri uyu Murwa Mukuru w’Igihugu abagore 25 bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto.

Abamotari ni abantu bakorana bya hafi n’abanyamahanga basura u Rwanda, ariko benshi bafite imbogamizi z’uko bazi ikinyarwanda gusa bigatuma batabasha gutanga serivisi nziza.

Umuyobozi wa Federasiyo y’abamotari mu Rwanda, Ferwacotamu, Ngarambe Daniel, ubwo yitabiraga inama y’Ikigo gihuza abashaka akazi n’abagatanga mu Mujyi wa Kigali; yavuze ko bikwiye ko abatwara moto babasha kumvikana n’abagenzi bose mu ndimi.

Ati “Abanyamahanga baba bari mu Rwanda bakunda gutega moto bakazenguruka mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali n’ahandi. Ni byiza ko ababatwara babasha kumvikana nabo ku rurimi no kubasobanurira ibyiza bitatse igihugu.”

Gusa uyu muyobozi yavuze ko hakiri ikibazo cy’ubumenyi buke bw’indimi z’amahanga mu bamotari ku buryo bananirwa kumvikana n’abatazi ikinyarwanda.

Bizumuremyi Pascal umaze imyaka 15 atwara abagenzi kuri moto, yavuze ko aribo bisabiye federasiyo yabo ko yabashyiriraho uburyo bwo kwiga indimi.

Ati “Kumvikana ku biciro ni ikintu kiba kigoye cyane kuko usanga akenshi tubahenda cyangwa nabo bakaduhenda, hari n’igihe akubwira nko kumujyana ku Rwibutso ku Gisozi wowe ukamujyana kuri Stade i Remera.’’

Ngarambe uyobora Ferwacotamu yavuze ko gahunda yo kwigisha abamotari indimi izatangirana na Ukuboza uyu mwaka aho muri buri Karere mu tugize Umujyi wa Kigali hakazashyirwa amashuri atatu.

Kwigisha abamotari indimi ngo bizakurikirwa no kwigisha abagore babo kudoda, bakazanafashwa kwibumbira muri koperative.

Aba bagore nibamara kumenya kudoda nibo bazahabwa isoko ryo kujya badoda imyambaro (Gilet) abagabo babo bambara mu kazi.

Byose bizagirwamo uruhare n’ikigo gihuza abashaka akazi n’abagatanga mu Mujyi wa Kigali, (Kigali Employment Service Centre (KESC), kinatanga amahugurwa agamije kunoza umurimo.

Umuyobozi wa Federasiyo y’abamotari mu Rwanda (Ferwacotamu), Ngarambe Daniel
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Muhongerwa Pascasie

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza