00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abamotari bijejwe guhozwa ayo barize

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 August 2022 saa 02:49
Yasuwe :

Perezida Kagame yijeje abamotari ko agiye gukurikirana ikibazo cy’ubwishingizi buhenze, yagejejweho mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Ruhango kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Kanama 2022.

Ubwo umwanya w’ibibazo wari ugeze, Umwe mu bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, Bizimana Pierre, yagaragarije Perezida ko abamotari bafite ibibazo bibangamiye imikorere yabo birimo ubwishingizi buhenze nyamara bishyura n’imisoro bigatuma nta cyo babasha kwimarira.

Minisitiri w’Ibikorwaremozo, Dr Ernest Nsabimana yagaragaje ko hari ibiri gukorwa kugira ngo iki kibazo gikemuke ku buryo burambye aho Urwego rugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, Banki Nkuru y’u Rwanda na Minisiteri ayoboye biri gushakira hamwe igisubizo kandi mu mezi abiri gusa kizaba cyakemutse.

Perezida kagame yijeje uyu muturage ko na we agiye kubishyiramo imbaraga ku buryo iki kibazo gishakirwa igisubizo.

Ati “Nanjye ndagishyiramo imbaraga ku buryo kizaba cyakemutse.”

Ibibazo by’abamotari byatumye ku wa 13 Mutarama 2022, abo mu Mujyi wa Kigali baramukira mu myigaragambyo basaba ubuyobozi kubatega amatwi.

Nyuma yaho Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatanze umurongo kuri bimwe aho hakemuwe icyo kugabanya amakoperative yabo yabacaga n’imisanzu ya buri kwezi nyamara ntibabone inyungu yayo no kugabanya amafaranga umumotari ufatiwe mu ikosa ikinyabiziga cye cyandikirwaga.

Mu myanzuro yatangajwe ku wa Gatanu tariki 25 Gashyantare 2022 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Dr Nsabimana, yatangaje ko amakoperative y’abamotari 41 yari mu Mujyi wa Kigali aseswa hagasigara atanu kandi agakora mu buryo butandukanye n’ubwa mbere.

Ibyo byatumye zimwe muri serivisi bakeneraga binyuze muri koperative zijyanwa muri RURA.

Ubwo iyo myanzuro yajyaga gutangazwa abamotari benshi bari biteze ko bagiye kugabanyirizwa umutwaro w’igiciro gihanitse cy’ubwishingizi bwa moto aho kuri ubu kiruta icy’imodoka buri hagati y’ibumbi 80 Frw na 140 Frw mu gihe ubwa moto zikoresha moteri kiri hagati y’ibihumbi 160-190 Frw ku mwaka bigendanye n’imyaka imaze ikoreshwa.

Ubwo hatangazwaga ibisubizo bigiye kwifashishwa mu gukemura ibibazo by’abamotari Minisitiri Nsabimana yagaragaje ko ibirebana n’ubwishingizi bwa moto bikiri kuganirwaho ari nabyo yagarutseho uyu munsi.

Icyo gihe yagize ati “Ikindi kibazo mukunda kugaragaza ni ikibazo cy’ubwishingizi. Leta ni umubyeyi wa twese. Ikibazo yaracyumvise kandi mu by’ukuri yamaze kubona ko kibateye inkeke ikaba irimo igisuzuma kandi ibizeza ko mu gihe kitarambiranye muzamenya ibizava mu isuzuma riri gukorwa.”

Amakuru ahari ni uko ubwishingizi bwa moto buhenda bitewe no kuba ibigo by’ubwishingizi byinshi bidapfa kwemera kwishingira moto bitewe n’uko igira ibihombo byinshi bishingiye ku mpanuka za hato na hato.

Ibi ngo nibyo byatumye na sosiyete y’ubwishingizi yatinyutse kubishingira igena igiciro kiri hejuru mu kwirinda ko nayo yagwa mu bihombo byo kwishyura ibyagiritse.

Bimwe mu byifuzo by’abamotari kugeza ubu ni uko amafaranga yishyurwa ubwishingizi yagabanuka, imisoro batanga na yo ikagabanuka bityo bakabasha kugira icyo bimarira biturutse mu kazi bakora.

Bigira ingaruka no ku bagenzi

Ibintu byahumiye ku mirari kuva intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yatangira kuko byagize ingaruka ikomeye ku kwiyongera kw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.

Kuba igiciro cy’ubwishingizi n’ibindi bisabwa umumotari biri hejuru bigira ingaruka zikomeye ku mugenzi cyane ko nyiri moto na we atazifuza guhomba.

Aha niho uzasanga abamotari benshi bashobora guhitamo gukora nta bwishingizi bafite ibintu bishya ubuzima bw’umugenzi n’ubwe mu kaga.

Hari kandi kuzamura igiciro cy’urugendo uko babyumva ku buryo abakoresha moto mu ngendo zabo bajya mu mirimo yabo inyuranye basigara ari bo bari kwishyura igiciro cy’ibyo wa mumotari yakaswe.

Kugeza ubu habarurwa abamotari basaga ibihumbi 44 hirya no hino mu gihugu mu gihe mu Mujyi wa Kigali honyine habarurwa abasaga ibihumbi 25.

Hongeye kuzamurwa ijwi rivuga ko abamotari babangamiwe n'igiciro gihanitse cy'ubwishingizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .