Abamotari b’i Huye bashyiriweho uburyo bwo guparika bategeranye, ab’i Kigali bari gutekerezwaho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Gicurasi 2020 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’intara ndetse n’iza moto zitwara abagenzi zisubukurwe nyuma y’amezi asaga abiri zihagaritswe mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali kimwe na moto zitwara abagenzi zaherukaga gukorwa ku wa 21 Werurwe, umunsi Guverinoma y’u Rwanda yatangarijeho itangizwa rya gahunda ya Guma mu rugo.

Inama y’Abamanisitiri iheruka guterana yemeje ko izo ngendo zizasubukurwa kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Kamena 2020.

Ni itariki abatwara abagenzi kuri moto bitiriye ‘Save The Date’ nyuma yo kumara amezi asaga abiri badakora.

Kuri ubu mu bice bitandukanye by’igihugu imirimo yo kwitegura gusubukura imirimo iragana ku musozo mu gihe habura igihe gito ngo umunsi utegerejwe na benshi ugere.

Akarere ka Huye gafatanyije n’ubuyobozi bw’amakoperative y’abamotari ni ko kabimburiye utundi mu gushyiraho uburyo abatwara abantu kuri moto bazajya baparika bahanye intera, nk’imwe mu ngamba yo kwirinda kwanduzanya.

Izi ngamba zo guparika hubahirizwa guhana intera zisa n’umwihariko w’i Huye ziyongera ku zindi zirimo kubahiriza amabwiriza y’isuku, kwambara agapfukamunwa, gutera umuti wica udukoko mu ngofero zambarwa n’abagenzi ndetse n’abamotari, kwitwaza agatambaro ko kwambarira muri iyo ngofero, gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwishyurana n’ibindi.

Mu Mujyi wa Kigali habarizwa abamotari basaga ½ cy’abakora aka kazi mu Rwanda hose, gushyiraho ibimenyetso bibafasha guparika bahanye intera ntibiri ku rutonde rw’imyiteguro ibanziriza umunsi wo gusubukuriraho ingendo.

Perezida w’Impuzamakoperative y’Abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO), Ngarambe Daniel, yabwiye IGIHE ko Umujyi wa Kigali ufite abamotari benshi kandi uburyo bwo gutwara abagenzi kuri moto bukaba budakorerwa ahantu hamwe, bityo ko ikijyanye no gushyiraho ibimenyetso gishobora kuganirwaho n’inzego zose bireba.

Ati ’’Nk’ubu abagenzi bo mu Mujyi wa Kigali bagenda basigara ahantu hatandukanye nko kuri banki cyangwa ahandi bitoroshye ko hashyirwa ibimenyetso; gushyira ibimenyetso kuri parking zabo ni ibintu inzego zakwicara zikabirebaho kuko n’abamotari ni benshi.’’

Ngarambe avuga ko n’ubwo bashimishijwe no kongera gusubukura akazi, bagomba no gufata ingamba kuko ngo batazifashe bashobora kwisanga basubiye mu rugo.

Uburyo bwo gukumira ikwirakwira rya COVID-19 bwashyizwemo imbaraga cyane muri Kigali ni ugukoresha mubazi, aho umugenzi azajya yishyura urugendo hagendewe ku kiguzi cyagararagajwe na mubazi iri kuri buri moto, bigakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Bitewe no kuba ikoranabuhanga ritarashyirwa kuri mubazi zose, abagenzi bagiriwe inama yo gukomeza kwifashisha ubwumvikane n’abamotari mu gihe bagiye kwishyura urugendo.

Gukoresha mubazi kuri buri moto itwara abagenzi mu buryo bw’akazi gahoraho bisa n’ibyari byarananiranye mu Mujyi wa Kigali, ariko ubuyobozi bwa FERWACOTAMO buvuga ko COVID-19 yatumye iki gikorwa kidindira kuko yageze mu Rwanda mu gihe n’ubundi bari bari mu myiteguro ya nyuma yo kwambika mubazi buri moto yose itwara abagenzi.

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruherutse gutangaza ko rwongereye igihe ntarengwa cyo gushyira mubazi kuri moto zitwara abagenzi, ku buryo tariki ya 01 Nyakanga 2020 buri moto yose igomba kuba iyifite.

FERWACOTAMO ivuga ko abamotari bakwiye kujya bahagarara bahanye intera ndetse ko kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bizakomeza kubahirizwa ku bafite mubazi n’abatayifite mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima yo guhangana na COVID-19.

RURA yavuze ko ibiciro bya moto bizakurikizwa mu buryo ibilometero bibiri bya mbere bizajya byishyurwa amafaranga 300, ibindi birenzeho hakazajya hishyurwa amafaranga 120 ku kilometero kimwe.

Mu Mujyi wa Kigali harabarurwa abamotari basaga ibihumbi 26, mu basaga 45 000 bakorera mu Rwanda hose.

'Save The Date' y'abamotari iriteguwe mu bice bitandukanye by'igihugu
Abamotari b’i Huye bashyiriweho uburyo bwo guparika bategeranye mu rwego kwirinda ikwirakwira rya COVID-19
Muri Gare ya Huye hashyizwe ibimenyetso bifasha abamotari guparika bahanye intera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .