Abaminisitiri n’abayobozi bakuru b’ingabo barahiye: Reba uko uyu muhango wagenze umunota ku wundi (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 14 Ugushyingo 2019 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi batandukanye barimo abaminisitiri batanu n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda, aboneraho kuburira buri wese ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo mu muhango wabereye mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko.

Abarahiye kuba abaminisitiri barimo Jeanne d’Arc Mujawamariya wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije; Gen Patrick Nyamvumba wagizwe Minisitiri w’Umutekano na Aurore Mimosa Munyangaju wagizwe Minisitiri wa Siporo.

Harimo kandi Edouard Bamporiki wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco na Ignatienne Nyirarukundo wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Harimo kandi Gen Jean Bosco Kazura wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda; Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara,Gen Fred Ibingira; Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara, Gen Maj Innocent Kabandana n’Umugenzuzi Mukuru (Inspector General) wa RDF, Lieutenant General Jacques Musemakweli.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko umutekano w’u Rwanda ari ikintu kidakorwaho “Abo bantu bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu, bazahomba bikomeye, kandi murabizi ko ibyo mvuga bijyana n’ingiro […] Muraza kutubona […] Tuzabashyira aho mugomba kuba muri.”

Perezida Kagame agaragiwe n'Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara, Gen Maj Innocent Kabandana (ibumoso); Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura; Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Gen Fred Ibingira n’Umugenzuzi Mukuru (Inspector General) wa RDF, Lieutenant General Jacques Musemakweli nyuma y'irahira ry'abayobozi binjiye muri Guverinoma n'ab'Ingabo z'u Rwanda
Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Jeanne D'Arc Mujawamariya n'umuryango we mu ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju n'umuryango we mu ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame
Perezida Kagame mu ifoto y'urwibutso hamwe na Minisitiri w'Umutekano, Gen Nyamvumba Patrick
Bamporiki Edouard ari kumwe na Perezida Kagame nyuma yo kurahirira kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco
Perezida Kagame afata ifoto y'urwibutso hamwe n'Umuryango w'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ignatienne Nyirarukundo n'umuryango we mu ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame nyuma yo kurahira
Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara,Gen Fred Ibingira n'umuryango we mu ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, n'umuryango we bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Perezida Kagame
Perezida Kagame afata ifoto y'urwibutso hamwe n'Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara,Gen Fred Ibingira nyuma yo kurahira
Perezida Kagame mu ifoto y'urwibutso n'Umugenzuzi Mukuru (Inspector General) wa RDF, Lieutenant General Jacques Musemakweli
Perezida Kagame mu ifoto y'urwibutso n'umuryango w'Umugenzuzi Mukuru (Inspector General) wa RDF, Lieutenant General Jacques Musemakweli
Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara, Gen Maj Innocent Kabandana, mu ifoto y'urwibutso hamwe n'umuryango we na Perezida Kagame
Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara,Gen Fred Ibingira n'umuryango we mu ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame

Uko uyu muhango wagenze umunota ku wundi

- Perezida Kagame yashimangiye ko umutekano w’igihugu ari ntakorwaho, abashaka kuwuhungabanya bazahura n’akaga gakomeye

Perezida Kagame yaburiye abantu bose bashaka kugira uruhare mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ko bazahura n’akaga gakomeye kuko umutekano u Rwanda rufite rwarugezeho runyuze mu bintu bikomeye.

Ati “Umutekano rero ubu aho twari tugeze, twari tumaze kuwumenyera nk’ibintu bisanzwe, ko nta n’igishobora kuwuhungabanya.”

Yaburiye abari mu Rwanda, bari kuryoherwa n’umutekano igihugu gifite, baba baragiriwe imbabazi nyuma yo gukora ibyaha bitandukanye cyangwa se abandi bari hanze y’igihugu ko bazahura n’akaga gakomeye.

Umukuru w’igihugu yashimangiye iyi mvugo agira ati “Abo bantu bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu, bazahomba bikomeye, kandi murabizi ko ibyo mvuga bijyana n’ingiro […] Muraza kutubona […] Tuzabashyira aho mugomba kuba muri.”

Umukuru w'Igihugu yavuze ko umutekano w'igihugu ari ikintu kitagomba gukinishwa

-  Imicungire mibi no kudakurikirana, kimwe mu bitera ibibazo u Rwanda ruhura nabyo

Ibibazo dukunze guhura nabyo, yaba ari mu buzima, mu burezi cyangwa mu myidagaduro harimo n’imikino n’ibindi; akenshi bituruka ku micungire mibi, kudakurikirana, ibyo byavanga n’izindi ntege nke bigatuma tutagera aho dushaka kugera uko bikwiye ndetse aho dushaka kugera ubwo bigaragara ko tuhegereye tugenda tuhasatira ariko ugasanga iteka hari ikinyuranyo kigaragara hari aho bitashobotse.

-  Inyungu zacu nk’abayobozi ziza nyuma

Muje muri izi nshingano mu gihe mutangiye urundi rwego rw’icyerekezo cy’amajyambere y’igihugu cyacu, ikindi imbaraga, imitekerereze muzanye muri iyi mirimo ubwo bizagomba kuganisha muri iyo nzira.

Icya kabiri, ni uko mu byo mukora byose twifuza guhindura igihugu cyacu, ku buryo ubukungu, imibereho myiza y’abanyarwanda bikomeza kwiyongera, n’imiyoborere bigenderaho igakomeza kunozwa.

Ikindi ni uko kugira ngo tugere ku rwego twifuza, abayobozi bagomba kunoza imikorere, n’imicungire y’ibyo bashinzwe bagashyira inyungu z’abanyarwanda imbere. Inyungu zacu nk’abayobozi ziza nyuma.

Perezida Kagame yaburiye abashaka guhungabanya umutekano w'igihugu ko bazahura n'akaga gakomeye

12:00:Perezida Kagame atangiye ijambo rye agira ati "Twateraniye hano nk’uko bisanzwe mu muhango wo kwakira indahiro y’abayobozi bashya mu nzego zitandukanye z’igihugu cyacu. Harimo ba Minisitiri n’abagaba b’ingabo. Ntabwo ari ibishya ni ibisanzwe murabimenyereye, inshingano dufite zihora zihinduka ariko zose ni iziganisha ku gukorera igihugu cyacu.

Ndahira ngo rero nshimire aba bayobozi bemeye izo nshingano, ni inshingano ziba ziremereye, nagira ngo mbifurize imirimo myiza."

11:55: Perezida Kagame amaze kwakira indahiro z’abayobozi bose bagombaga kurahira, hagiye gukurikiraho ijambo yageneye uyu munsi ari naryo risoza ibirori byaberaga mu Nteko Ishinga Amategeko.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, arahirira imbere ya Perezida wa Repubulika
Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara,Gen Fred Ibingira, arahirira inshingano ze
Umugenzuzi Mukuru (Inspector General) wa RDF, Lieutenant General Jacques Musemakweli ubwo yarahiraga
Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara, Gen Maj Innocent Kabandana, arahirira inshingano ze

11:45: Abaminisitiri nibo babanje kurahira, nyuma y’aho harakurikiraho abayobozi bakuru mu ngabo.

Jeanne d’Arc Mujawamariya arahirira inshingano zo kuba Minisitiri w’Ibidukikije
Aurore Mimosa Munyangaju arahirira kuba Minisitiri wa Siporo
Gen Patrick Nyamvumba arahirira kuba Minisitiri w’Umutekano
Edouard Bamporiki arahirira inshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco
Ignatienne Nyirarukundo arahirira kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

11:40: Perezida Kagame amaze kugera mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko, aho agiye kwakira indahiro z’abayobozi bashya batandukanye.

Perezida Kagame hamwe n'abandi bayobozi bakuru b'igihugu ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu

- Abayobozi batandukanye ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu

Minisitiri w'Ubutabera, Johnston Busingye, aririmba indirimbo yubahiriza igihugu
Abayobozi bakuru mu ngabo kimwe n'abandi bari bitabiriye uyu muhango ubwo baririmbaga indirimbo yubahiriza igihugu

Abayobozi bakuru mu ngabo bagiye kurahira ni aba:

Umugenzuzi Mukuru (Inspector General) wa RDF, Lieutenant General Jacques Musemakweli
Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara, Gen Maj Innocent Kabandana
Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara,Gen Fred Ibingira
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura

Amafoto y’abaminisitiri bashya bagiye kurahira

Aurore Mimosa Munyangaju wagizwe Minisitiri wa Siporo
Ignatienne Nyirarukundo wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage nyuma y'igihe ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda
Gen Patrick Nyamvumba wari Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda ararahirira kuba Minisitiri w’Umutekano
Edouard Bamporiki yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco nyuma y'uko yari Perezida w'Itorero ry'Igihugu
Jeanne d’Arc Mujawamariya wari Ambasaderi w'u Rwanda mu Burusiya agiye kurahirira kuba Minisitiri w’Ibidukikije

Mu bayobozi bagiye kurahira kuri uyu wa Kane, harimo Jeanne d’Arc Mujawamariya wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije; Gen Patrick Nyamvumba wagizwe Minisitiri w’Umutekano na Aurore Mimosa Munyangaju wagizwe Minisitiri wa Siporo.

Harimo kandi Edouard Bamporiki wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco na Ignatienne Nyirarukundo wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Harimo kandi Gen Jean Bosco Kazura wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana aganira n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Dr Uwera Claudine
Evode Uwizeyimana aganira na Depite John Ruku Rwabyoma
Komiseri w'Urwego rw'Igihugu rw'Imfungwa n'Abagororwa, CGP George Rwigamba,
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba aganira n'umwe mu bitabiriye uyu muhango
Komiseri w'Urwego rw'Igihugu rw'Imfungwa n'Abagororwa, CGP George Rwigamba, aganira n'Umuyobozi Mukuru wungirije muri Polisi y'u Rwanda ushinzwe imiyoborere n'abakozi DIGP Juvenal Marizamunda hamwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera ushinzwe Itegekeo Nshinga n'andi mategeko, Evode Uwizeyimana
Umuvunyi Mukuru wungirije, Musangabatware Clement
Depite Kamanzi Ernest uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko
Senateri Niyomugabo Cyprien aganira na mugenzi we mbere y'uko umuhango w'irahira ry'abayobozi bashya utangira
Depite Murekatete Marie Therese yicaye mu mwanya we mbere y'imihango nyir'izina
Depite Uwamahoro Berthilde nawe yitabiriye uyu muhango
Depite Uwamariya Veneranda

Kanda hano urebe andi mafoto menshi yaranze uyu muhango

Amafoto: Muhizi Serge
Video: Kazungu Armand


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .