Abambuwe na DN International bari mu nzira za nyuma zo kugabana imitungo yasize

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Nyakanga 2020 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

DN International ikomoka muri Kenya yagombaga kubaka umudugudu w’amacumbi, Green Park Villas, mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, iza guhomba ihagarika ibikorwa.

DN International yari ifite umushinga wo kubaka inzu 50 ariko hubatswe 10 gusa. Mu 2011 umuyobozi wayo yahunze igihugu atishyuye ababahaye ibikoresho by’ubwubatsi n’abari batangiye kwishyura inzu bazafata.

DN International imaze kubura, banki ya KCB yafatiriye inyubako zaba izari zuzuye n’izitari zuzuye ngo ibashe kwisubiza inguzanyo yari yaratanze ya miliyari 1.5 Frw. Icyakora banki ntabwo yigeze ijya mu byo kwishyura abaturage bari baragemuriye DN International ibikoresho cyangwa abari baratanze amafaranga y’ibanze ngo bazahabwe inzu muri uwo mudugudu.

Abari baragemuye ibikoresho n’abari baratanze amafaranga y’ibanze bagannye inkiko basaba indishyi za miliyoni 780 Frw.

Nyuma y’imyaka ine, KCB yaje guteza cyamunara ubutaka DN International yari yarubatseho n’ubutari bwakubatsweho kugira ngo yisubize ideni ryayo icyo kigo cyari cyarafashe. Cyamunara yahagaritswe n’urukiko rukuru rw’ubucuruzi, ruvuga ko hari inzu zimwe zatejwe cyamunara kandi zitari ziri mu ngwate DN International yatanze. Ikindi urukiko rwavuze nuko hari amategeko atarubahirijwe ubwo cyamunara yatezwaga.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwanzuye ko DN International yahombye.

Mu gihe ikigo byemejwe ko gihombye, imitungo yacyo iragurishwa kikishyura abari bakibereyemo imyenda ubundi kigaseswa.

Vedaste Mugemanyi washyizweho ngo akurikirane iby’umutungo wahoze ari uwa DN international yabwiye The New Times ko hagiye habaho gutinda mu gushyira mu bikorwa icyemezo cy’umucamanza kubera icyorezo cya coronavirus.

Icyakora, Mugemanyi yavuze ko bari gushaka uko ubutaka bwa bwari bwafashwe na KCB bwandika kuri DN international kugira ngo bushakirwe abakiliya ababerewemo imyenda bishyurwe.

Nyuma yo kwandikisha ubutaka, ngo azicarana n’ababerewemo imyenda bose baganire ku myenda baberewemo n’uburyo bazagabana amafaranga azava mu mitungo yasizwe na DN International.

Nibwo urukiko ruzasabwa gusesa burundu DN International ndetse ikanasibwa mu bitabo by’umwanditsi mukuru mu rwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere.

Zimwe mu nzu DN international yari yarubatse mu karere ka Gasabo mbere y'uko ihomba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .