Mu gihe bakirwana no gukiruka ibikomere, abagize Rusesabagina igikoresho bazatangurwa n’urusobe rw’ibimushinja

Yanditswe na Matthew Ndirima
Kuya 7 Nzeri 2020 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Hari imvugo ikunze gukoreshwa n’abanyamategeko b’abahanga, igira iti “niba udashyigikiwe n’ibimenyetso, buranya itegeko. Niba udashyigikiwe n’itegeko, buranya ibimenyetso. Niba udashyigikiwe na kimwe, kubita ameza usakuze cyane nk’uwahanzweho.”

Ibi neza neza ni byo biri kuba ku banyamuryango b’Umutwe w’Iterabwoba wa National Liberation Front (FLN) kimwe n’indi bifatanya yewe n’abanyamahanga bayitera inkunga, nyuma y’igihe gito Rusesabagina atawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ashinjwa ibyaha birimo iterabwoba.

Kimwe mu biteye isoni bakunze kugarukaho, ni uko Rusesabagina yahawe Umudali w’Icyubahiro na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, George W. Bush mu 2005, bakavuga ko uwo mudali wakamuhaye ubudahangarwa ku buryo atagakwiye kugira ibyo abazwa ku byaha yakoreye Abanyarwanda.

Nyamara ariko usibye no kuba uwo mudali yarawuhawe hashingiwe ku binyoma byagaragajwe muri filime ya ‘Hotel Rwanda’, kuba abamushyigikiye, barimo n’abanyamahanga, bashobora no gutekereza ko uwo mudali umushyira hejuru y’amategeko, ni icyerekana agasuzuguro bafite ku Banyarwanda.

Ikindi kandi gisekeje, ni uko Rusesabagina atari we muntu wa mbere wahawe umudali na Perezida wa Amerika kandi akaza gufungwa, kuregwa ndetse no guhamwa n’ibyaha bitandukanye.

Uzwi cyane biherutse kubaho ni umukinnyi wa filime zisekeje, akaba n’umuherwe washoye mu bikorwa byo gufasha abakene, Bill Cosby.

Uyu mugabo w’imyaka 81, yakiriye Umudali w’Icyubahiro mu 2002, nawe awuhawe na George W. Bush. Ibi ariko ntibyatumye adahamwa n’ibyaha byo guhatira ibiyobyabwenge ndetse no gukoresha abagore imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Byaje kumuviramo igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 ndetse no kwishyura amande menshi, ibihano yatangiye mu 2018 ndetse bijyanye n’imyaka ye imaze kuba myinshi, bishoboka cyane ko azagwa muri gereza.

Ubwo Bill Cosby yafungwaga ndetse akanahamywa biriya byaha, Abanyamerika benshi bitereye hejuru, ndetse kugeza ubu, hari ubukangurambaga bukomeye buri gusaba ko uyu mugabo yamburwa Umudali w’Icyubahiro yahawe.

Nyamara inkuru iyo bigeze kuri Rusesabagina irahinduka, ndetse igitangaje kuri ubu ni uko bamwe mu banyamahanga, barimo n’Abanyamerika bamushyigikiye, basaba ko “arekurwa bwangu” kuko adakorwaho nk’umuntu wahawe Umudali nk’uwo Bill Cosby yahawe.

Aha ariko harimo akantu: Mu gihe abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Bill Cosby ari abagore b’abazungu, barimo Andrea Constand wanatumye atsindwa urubanza, abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba bya Rusesabagina ni Abanyarwanda, bityo ntibikwiye ubutabera buboneye, ikintu kigaragaza ko ibikorwa by’aba bagabo byombi bihabwa uburemere hashingiwe ku irondaruhu.

Nta wahakana ko Rusesabagina yabeshye abanyamahanga ku isura ye nyakuri, na mbere cyane y’uko atangira ibikorwa by’iterabwoba, ariko aho bigeze kuri ubu, abamushyigikiye ntibashaka no kumenya ukuri.

Inshuro nyinshi uyu mugabo yateye urwenya rw’ubugizi bwa nabi yagiriye Abanyarwanda, ariko muri abo banyamahanga bamwumvaga, nta na rimwe bigeze bamugiraho amakenga, ahubwo bakomeje kumuha ikaze mu biganiro yavugiragamo ayo mateshwa, ari na ko akomeza gukusanya amafaranga agamije gukuraho leta yatowe n’Abanyarwanda.

Akoresheje amayeri n’amanyanga akomeye, Rusesabagina yashoboye guhimba ikinyoma cyamugaburiye, aho yigaragarije u Burayi na Amerika nk’intwari yakijije abarenga 1000 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Birumvikana ko ibi bikorwa byamweretse Isi, maze na we aca akenge ntiyikura amata mu kanwa.

Ubu butwari bwe ariko buzwi n’abatazi amateka, barebye gusa ibya filime mbarankuru ya Hollywood, kuko isura ya nyayo ya Rusesabagina yagaragajwe uko yakabaye n’abatangabuhamya bari bahungiye muri Hotel des Milles Collines yayoboraga.

Bavuze ko uyu mugabo wigize umucunguzi, yakoranaga n’abicanyi, barimo abayobozi b’interahamwe ndetse n’abasirikare bakuru, akenshi akaba ari we ubereka Abatutsi bo kwica.

Rusesabagina yategetse abari muri hotel kwishyura serivisi bahawe, ibintu yari yabujijwe na ba shebuja b’Ababiligi, bari bamusabye kutagira ikintu na kimwe yishyuza impunzi zahunze abicanyi. Ibi ariko uyu mugabo ntiyabikozwaga, kuko yasohoye buri wese utarashoboye kwishyura serivisi yahawe.

Mu rwego rwo kubuza Isi kumenya ibyari i Kigali, Rusesabagina yakuyeho umurongo wa telefoni uhuza hotel no hanze yayo, kugira ngo hato hatagira n’amakuru na make asohoka, abantu bakamenya ibiri kubera muri hotel no mu gihugu muri rusange.

Yikingije ishema yaheshejwe na filime ya ‘Hotel Rwanda’, Rusesabagina yahagije irari ry’umutima we, maze akusanya amafaranga akayabo mu muryango yiyitiriye, avuga ko azayafashisha imfubyi za Jenoside.

Izi mpuhwe za bihehe ariko ntizari bumare kabiri, kuko ayo mafaranga ahubwo yakoreshejwe mu kugira benshi imfubyi mu Rwanda, binyuze mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi yateguraga ku gihugu.

Murabyibuka ibyo gushinga umutwe w’inyeshyamba ugamije guhungabanya umutekano w’igihugu, aho Abanyarwanda b’inzirakarengane bahaburiye ubuzima, abandi bakaremara by’iteka.

Mu ngendo ze hirya no hino ashaka abarwanashyaka b’umutwe we, Rusesabagina ntiyatewe ipfunwe no kugaragaza intumbero ze z’ubugizi bwa nabi ku Banyarwanda.

Ahagana mu mpera za 2018, Rusesabagina yabwiye abamushyigikiye icyo atekereza ko umutwe we wa FLN uzageraho.

Icyo gihe yavuze ko “kuva Nyakanga 2018, FLN yagabye igitero cyo kubohoza u Rwanda”, yongeraho ko afite gahunda yo gukomeza kwinjiza urubyiruko muri uwo mutwe w’iterabwoba.

Icyo gihe, uyu mugabo yavugaga ku bitero byari bimaze iminsi bitewe mu Karere ka Nyamagabe na Nyaruguru muri Kamena n’Ukuboza uwo mwaka.

Nyuma y’ifatwa rye rero, abamufashije gukora ibyo bikorwa byose kuri ubu bari mu kimwaro, ari na yo mpamvu nyamukuru bacitse ururondogoro bashaka ko afungurwa.

Ibi kandi byatumye batangiza urugamba rugamije guharabika u Rwanda, mu rwego rwo guhisha isura mbi yabo. Nguko uko birirwa mu binyamakuru hirya no hino ku Isi, babwira umuhisi n’umugenzi uburyo Rusesabagina ari umwere kandi azafatwa nabi muri gereza zo mu Rwanda.

Ibi ariko na byo biri gupfuba uko umunsi wije undi ugataha kuko nyuma y’ikiganiro Ambasaderi w’u Rwanda i Washington, Mathilde Mukantabana, yagiranye n’umunyamabanga Wihariye Wungirije, Ushinzwe Afurika, Tibor Nagy, hasohowe itangazo rihamya Leta ya Amerika yiteze ko “u Rwanda ruzafata neza Rusesabagina, rukubahiriza amategeko kandi rukamuha ubutabera bunyuze mu mucyo no mu bwisanzure”.

Ibi kandi ni na byo mu by’ukuri Abanyarwanda bifuza, ko hatangwa ubutabera bunyuze mu mucyo kandi bwuzuye.

Si ubwa mbere Amerika yohereje abanyabyaha mu Rwanda kuko iki ari igikorwa kimaze imyaka, kandi bigashingira ku cyizere Amerika ifitiye ubutabera bw’u Rwanda.

Ibi kandi byagiye binakorwa n’ibindi bihugu bitandukanye kandi bikomeye, aho byohereza abashakwa n’u Rwanda kugira ngo rubaburanishe ku byaha baregwa. Ibi byose byerekana uburyo ubutabera bw’igihugu bumaze kwizerwa ku rwego mpuzamahanga.

Birasa nk’aho kandi aba bagisakuza batumvise igisubizo kitari icya Leta y’u Rwanda, ahubwo cya Rusesabagina ubwe.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The East African, Rusesabagina yivugiye ko “afashwe neza” kandi yahawe uburenganzira “bwo kwihitiramo ikipe izamwunganira”.

Amarembo y’inzira ni mu nzu, bidatinze umunsi we imbere y’urukiko uzagera.

Rusesabagina avuga ko yakiranywe ubugwaneza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .