Abambara ’face shield’ mu cyimbo cy’agapfukamunwa basabwe kubihagarika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Nzeri 2020 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Abaturarwanda bakomeje kugaragara bambaye ibirahuri bitwikira mu maso bizwi nka ’face shield basabwe kubyambarana n’agapfukamunwa, kuko ubwabyo bidashobora kurinda umuntu kwandura cyangwa gukwirakwiza Coronavirus.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, yabigarutseho nyuma y’uko abambaye ibi birahuri bakomeje kwiyongera mu Mujyi wa Kigali, kandi ugasanga bisa n’aho babisimbuje agapfukamunwa.

Mu kiganiro kuri TV1, Dr Nsanzimana yavuze ko icyo kirahuri kiba gifite akantu gafashe ku mutwe kidashobora gusimbura agapfukamunwa, ahubwo gishobora kukunganira. Yagereranyije kucyambara cyonyine nko kwambara agapfukamunwa gapfutse umunwa gusa, amazuru ari hanze.

Ati "Kiriya kirahuri cyunganira agapfukamunwa ariko nticyagasimbura. Ubyambaye byombi twagushima rwose, iyaba ari byo byashobokaga, ariko nacyo kiranahenda nubwo hano mu Rwanda batangiye kubikora, ni byiza, ariko ikirahuri gikingira amaso kikongera n’uburinzi ku gapfukamunwa ku gice cy’imbere."

"Ariko ucyambaye cyonyine, ku mpande umwanya uba uhari, aha hasi umwanya uba uhari, nawe ubwawe ibyo uhumeka biratambuka. Urumva rero biranatandukanye. Ibihugu byinshi byanabikozeho ubushakashatsi, uwambaye ’face shield’ aruta utambaye na kimwe, ariko ubyambaye byombi ni we twifuza."

Yavuze ko ’face shield’ igomba kwambarwa nk’inyongera ku gapfukamunwa, kuko ariko k’ibanze. Kwambara agapfukamunwa by’umwihariko muri ibi bihe ngo ni ingenzi cyane mu kwirinda Coronavirus, bikunganirwa no gukaraba intoki kenshi cyangwa gukoresha umuti usukura intoki.

Dr Nsanzimana yakomeje ati "Iriya virus nubwo iduhangayikisha nta budahangarwa bukomeye cyane igira, yicwa n’ibintu byoroheje, iyaba twabikoraga."

Yashishikarije abantu bambara udupfukamunwa kutugirira isuku, kuko bitabaye ibyo natwo dushobora gutera izindi ndwara.

Ati "Agapfukamunwa ntabwo katurinda na Covid gusa, ngira ngo hari n’izindi ndwara nyinshi zitakinagaragara, no kwa muganga abasuzuma indwara z’ubuhumekero batubwira ko zanagabanutse mu by’ukuri, ibicurane abantu bamenyereye banduzanyaga uko biboneye buri munsi, nabyo ni kubw’agapfukamunwa buriya."

Yashishikarije abantu bose kwambara udupfukamunwa n’amazuru kandi neza ndetse bakatugirira isuku, kuko tudafashwe neza dushobora gutera indwara kurusha kuzirinda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .