Hari mu gikorwa kimaze kumenyerwa, aho abagororerwa Iwawa mbere yo gutaha basurwa n’abayobozi bakabagariza.
Igikorwa cy’uyu mwaka cyabaye tariki 19 Gashyantare 2025, kikaba cyaritabiriwe n’abayobozi b’intara enye n’Umujyi wa Kigali.
Icyiciro cya 24 cy’abagororerwa Iwawa cyagize umwihariko kuko abariyo bamaze imyaka ibiri mu gihe ubusanzwe bamaragayo umwaka umwe.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, Mufulukye Fred, yavuze ko kuba bamaze imyaka ibiri byatewe n’uko mu masomo bahatangira hongerewemo amasomo yo gufasha umuntu kwiyobora, ibijyanye no gusuzuma cyane kugira ngo bamenye ko umuntu yahindutse
Ati "Ngira ngo murabizi ko twamaraga umwaka, nyuma y’umwaka tugasoza, abo twagororaga bagasubira mu miryango yabo, ariko ubu noneho twibanze cyane cyane no gusuzuma neza, uyu muntu ibimenyetso bitwereka ko yahindutse ni ibihe? Icya gatatu na cyo twongeyemo imbaraga ni ukumenya umuryango w’umuntu turimo dufasha ni byo byatumye igihe kiyongera."
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko abasore n’abagabo bo mu mujyi wa Kigali bamaze igihe bagororerwa Iwawa batashye mu biganza byiza kuko umujyi wa Kigali umaze witegura kubakira.
Ati "Habayeho gutegurwa. umuyobozi agahamagara mu kigo runaka, ababaza ati ‘ese wadufasha guha akazi abubatsi bangahe? Abadoda bazashakirwa imashini, ariko se kandi arayitereka hehe ngo atangire adode. Ibyo byose byagiye bitegurwa urumva ko rero baje mu biganza byiza rwose.”
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, na we yavuze ko bagiye bavugana n’abafite imishinga itandukanye ku buryo nta we uzava Iwawa ngo abure icyo akora.
NRS ifite ibigo by’Igororamuco bitatu birimo icya Gitagata, Iwawa na Nyamagabe ndetse itanga umurongo w’imikorere y’ibigo by’igororamuco by’ibanze nubwo bicungwa n’uturere n’Umujyi wa Kigali.
Ibyo bigo bifasha ababaswe n’imyitwarire mibi nk’ubuzererezi, gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura n’indi, bakigishwa indangagaciro n’imyuga itandukanye.
Abajyanwa Iwawa bahabwa ubuvuzi ku buntu, bakanigishwa amasomo y’imyuga arimo ubuhinzi n’ubworozi, ububaji, ubudozi n’ubwubatsi.
Mu cyiciro cya 24 Iwawa hari kugororerwa abasore n’abagabo barenga 5014, barimo 1375 basubiyeyo inshuro irenze imwe.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!