Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2024 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’Abarimu bigisha ururimi rw’Igifaransa, wahurije i Kigali bamwe mu barimu barwigisha baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu.
Bagaragaje ko batabona imfashanyigisho zatuma umunyeshuri acengera ururimi r’Igifaransa ngo yunguke ubumenyi busumba ubwo mwarimu yamuhaye.
Urinzwenimana Judith wigisha mu ishuri ryo mu Karere ka Huye ati “Nta nyandiko ziboneka z’Igifaransa, usanga ibitabo byarazimiye nta kintu na mba gihari. Bisaba ko nk’abarimu twishakamo ubushobozi ngo dufashe abana. Ibyo bituma abana batamenyera ururimi rw’Igifaransa ugasanga bashaka kuruvuga mu njyana y’Icyongereza kuko ari cyo gikoreshwa cyane.”
Ndayizeye Anastase wigisha muri TTC de La Salle Byumba, yavuze ko amasaha Igifaransa cyigwa ari make ku buryo bitorohera abanyeshuri kukivuga.
Ati “Amasaha Igifaransa kigenewe ni makeya kandi abana bacyongera ku Cyongereza bamaze kumenyera. Hari igihe bibabangamira ugasanga kuvuga amagambo y’Igifaransa bibasaba ingufu nyinshi cyane.”
Akomoza ku cya abona cyakorwa yagize ati “Hakongerwa amasaha y’Igifaransa uhereye mu mashuri abanza kuko bacyiga nk’ururimi gusa batacyigamo andi masomo. Ikindi baramutse bacyongeye mu masomo abazwa mu kizamini cya Leta kandi bacyize amasaha ahagije, byatuma bakimenya bakajya bagitsinda.”
Niyonsaba Justine wigisha mu Ishuri Nderabarezi ry’indimi i Nyagatare, yavuze ko imbogamizi babona ku kwiga no kumenya Igifaransa zishingiye ku buryo abana baba baracyize mu mashuri abanza.
Ati “Abana baza kwiga iwacu baba bavuye mu bigo bitandukanye kandi ntibiha Igifaransa amahirwe angana. Abenshi rero baza bashaka guhunga ishami ririmo Igifaransa ariko tukagerageza kubumvisha ko na cyo bagitsinda gusa abacyize nabi hasi biragorana kugira ngo bakimenye neza.”
Bagaragaza kandi ko kuba hari bimwe mu bigo aho mu gihe cyashize abarimu bagombaga kwigisha Igifaransa ariko amasaha yacyo bakayigishamo ibindi, na byo ngo byatumye hari abana bazamuka batakizi na gake no kongeraho ibindi bikagorana.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Uburezi bw’Ibanze, REB, Dr. Mbarushimana Nelson, yavuze ko Leta yashatse abarimu bahagije ku buryo nta bigo bikibura abigisha Igifaransa ariko ko hari n’ibigikomeje gukorwa.
Ati “Hari abarimu twohererejwe n’Umuryango w’Abakoresha Ururimi rw’Igifaransa kandi bari gutanga umusaruro ushimishije ndetse turifuza ko umubare wabo waziyongera mu gihe kizaza. Ikindi turi gushaka ni ibitabo byunganira integanyanyigisho ku buryo buri munyeshuri ukeneye gusoma Igifaransa abona icyo asoma.”
“Turateganya kandi ko uyu mwaka w’amashuri uzarangira twamaze kuvugurura integanyanyigisho y’amashuri abanza nyuma tuzakurikizeho n’ibindi byiciro. Dushaka ko abana barangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bazi neza gusoma, kubara no kwandika.”
Dr. Mbarushimana yongeyeho ko kongera Igifaransa mu masomo abazwa mu bizamini bya Leta atari byo byatuma abana bagitsinda, ahubwo ko abarimu ari bo bafite mu nshingano gukundisha abana isomo bakaritsinda.
Igifaransa kiri ku mwanya wa gatanu mu ndimi zivugwa n’abantu benshi ku Isi. Mu Rwanda habarwa abarimu bagera ku 2598 bacyigisha harimo abakibangikanya n’andi masomo ndetse n’abacyigisha cyonyine.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!