Abakuru b’ibihugu na Guverinoma bakomeje kugera i Kigali mu muhango wo #Kwibuka 25 (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 6 Mata 2019 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Abanyacyubahiro batandukanye bakomeje kugera I Kigali kwifatanya n’Abanyarwanda n’Isi muri rusange mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhango wo gutangiza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2019.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Amb Nduhungirehe Olivier aherutse kubwira IGIHE ko uyu mwaka biteguye abakuru b’ibihugu na Guverinoma basaga icyenda bazitabira uyu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu banyacyubahiro bamaze kugera mu Rwanda harimo Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso, Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel, Guverineri Mukuru wa Canada Julie Payette.

Perezida Kagame asuhuzanya na Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Dr Ahmed Abiy
Perezida Kagame kandi yanagiranye ibiganiro na Dr Ahmed Abiy
Perezida Kagame yaherekejwe n'abayobozi batandukanye mu kwakira abanyacyubahiro baje kwifatanya n'u Rwanda mu #Kwibuka 25
Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy yazanye n'umugore we
Ubwo Perezida Kagame yakiraga mugenzi we wa Niger, Mahamadou Issoufou
Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Congo Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso
Ubwo Perezida Kagame yakiraga Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel
Guverineri Mukuru wa Canada, Julie Payette, yageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatanu
Julie Payette yagiranye ibiganiro na Minisitiri Ingabire Paula nyuma yo kugera i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza