00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi n’abayobozi ba Winner Rwanda bunamiye abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 30 April 2024 saa 11:08
Yasuwe :

Sosiyete y’imikino y’amahirwe Winner Rwanda, yibutse ku nshuro ya 30 Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inaha Ivuriro ry’Ibanze The Kinsley Blake Hanner ry’ Umuryango w’Ubugiraneza wa Gasore Serge Foundation, inkunga ya miliyoni 3.5 Frw mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’u Rwanda yo kwiyubaka.

Ni ibikorwa iyi sosiyete yakoreye mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 30 Mata 2024, abakozi n’abayobozi bayo babanza gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruri mu Karere ka Bugesera, bunamira Abatutsi basaga 6000 barushyinguwemo ndetse banatera inkunga uru rwibutso mu rwego rwo gusigasira amateka.

Umuyobozi mukuru wa Winner Rwanda, Shaul Hatzir, yavuze ko u Rwanda na Israel nk’igihugu akomokamo ndetse akaba ari na ho iyi sosiyete ayoboye ikomoka ari ibihugu bisangiye amateka kuko na cyo cyakorewemo Jenoside yakorewe Abayahudi, bityo ko iyi sosiyete yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no guharanira ko itazongera ukundi.

Ati ‘‘Winner ni sosiyete ikomoka muri Israel, tukaba duhuje amateka mabi y’ahahise. Twasuye uru rwibutso mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ducishijwe bugufi no kuba hano ndetse no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, duharanira ko ibi bitazongera kuba ukundi.’’

Shaul Hatzir kandi yavuze ko Sosiyete ya Winner Rwanda iri gukora ibishoboka byose kugira ngo ikore ibikorwa biteza imbere Abaturarwanda, ndetse iyo gahunda ikaba izakomeza.

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama hakurikiyeho igikorwa cyo gusura Umuryango w’Ubugiraneza wa Gasore Serge Foundation usanzwe unafite imikoranire na Sosiyete Winner Rwanda.

Iyi sosiyete yaboneyeho gusura Ivuriro ry’Ibanze The Kinsley Blake Hanner inaritera inkunga ya miliyoni 3.5 Frw yo kugura ibikoresho bizifashishwa mu kwita ku babyeyi n’abana, byiyongera ku byo iri vuriro ryari risanganwe bidahagije.

Umuyobozi w’Ivuriro Kinsley Blake Hanner, Mbabazi Sabine, yavuze ko inkunga y’amafaranga yo kugura ibikoresho bahawe na Winner Rwanda, izagira uruhare mu kwihutisha serivisi batanga mu gufasha ababyeyi ndetse n’abana, dore ko iri vuriro rishobora kwakira abarigana bari hagati ya 75 na 100 ku munsi bakeneye serivisi z’ubuvuzi, barimo ababyeyi bagiye kubyara ndetse n’abana bavuzwa.

Ati ‘‘Inkunga twahawe turayishimiye cyane, kubera ko harimo ibikoresho tuzifashisha ku babyeyi twakira ndetse n’abana tujya twakira. […] Twageragezaga gukoresha ibyo dufite ariko biriya bizadufasha kutwunganira ku bushobozi bundi bugiye hejuru y’ibyo twari dufite.’’

Mbabazi Sabine akomoza ku bikoresho bizagurwa muri ayo mafaranga, yavuze ko harimo nk’igikoresho kigira uruhare mu gupima umwuka uri mu maraso y’umwana mu kumenya ko imihumekere ye imeze neza, cyane ko muri ibi bihe by’imvura iri vuriro ryakira abana benshi barwaye umusonga. Hari kandi n’igikoresho kizifashishwa mu nzu y’ababyeyi bajya kubyara.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Sosiyete y’imikino y’amahirwe Winner Rwanda, Mbabazi Clement, yavuze ko iyi sosiyete yibutse Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama inarutera inkunga mu gusigasira amateka, ndetse inatera inkunga Ivuriro Kinsley Blake Hanner mu gushyigikira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kwiyubaka.

Umuyobozi Mukuru wa Winner Rwanda ukomoka muri Israel yavuze ko u Rwanda na Israel bisangiye amateka ya jenoside zakorewe muri ibyo bihugu, ikigo ayoboye kizafasha mu kubaka u Rwanda
Abandi bayobozi muri Winner Rwanda na bo bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama
Abayobozi n'abakozi ba Winner Rwanda bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi mukuru wa Winner Rwanda, Shaul Hatzir, ubwo yashyiraga indabo ahashyinguwe Abatutsi mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama
Banateye inkunga Ivuriro The Kinsley Blake Hanner ry’ Umuryango w’Ubugiraneza wa Gasore Serge Foundation
Basobanuriwe ibikorerwa mu Ivuriro The Kinsley Blake Hanner

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .