00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi n’abayobozi ba NCBA Group bunamiye abashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yanditswe na Balinda Yvette
Kuya 12 September 2022 saa 09:52
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa NCBA Bank bwasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi, mu rwego rwo gukomeza kwifatanye n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 28.

Mu bayobozi basuye uru rwibutso harimo Umuyobozi Mukuru wa NCBA Group, James Ndegwa, Umuyobozi wa NCBA Group, John Gachora, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya NCBA Bank Rwanda, Benjamin Rugangazi n’Umuyobozi w’iyi Banki mu Rwanda, Lina Higiro.

Bakigera ku rwibutso basuye ibice bitandukanye bigize urwibutso basobanurirwa amateka yabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi, amateka yo muri Jenoside nyirizina ndetse n’aho Abanyarwanda bageze biyubaka mu myaka 28 ishize, berekwa filime y’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside, nyuma hafatwa umunota wo kwibuka.

Umuyobozi wa NCBA Group, James Ndegwa wari usuye uru rwibutso bwa mbere, yavuze ko ibyo yahabonye birenze ibyo umuntu yatekereza.

Ati “Ni ubwa mbere nari nsuye urwibutso, byari umwanya w’ akababaro ni ibintu ntazibagirwa mu buzima bwanjye bwose nubwo hashize imyaka 28 bibaye ariko ntibyumvikana ukuntu umuntu yagirira nabi mugenzi we bigeza aha, abaruhukiye hano bavukijwe ubuzima bwabo bazizwa ubusa.”

“Urwibutso ni uguha icyubahiro abazize Jenoside, ababuze ababo kandi ni ugushimangira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi kandi dushimishijwe n’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya NCBA Bank Rwanda Plc yavuze ko bakomeje ababuze ababo muri Jenoside kandi abibutsa ko ubuzima buriho.

Ati “Muri iki gihe twunamira abarenga miliyoni babuze ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi, tugomba kuzirikana ko nk’Abanyarwanda dukwiriye gukomeza kubika neza amateka yacu no guharanira komorana ibikomere no guhumuriza abavandimwe bacu barokotse.”

Nyuma yo gusura urwibutso, aba bayobozi ba NCBA Bank bunamiye abaruhukiye muri uru rwibutso, bashyira indabo ku mva y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

NCBA Bank ni banki ya gatatu nini mu karere. Ifite amashami mu bihugu bitanu birimo Uganda, Tanzania, Ivory Coast, u Rwanda ndetse na Kenya aho ifite icyicaro gikuru. Ifite abakiliya barenga miliyoni 65 n’amashami 101.

Abakozi n’abayobozi ba NCBA Group basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Ubuyobozi bwa NCBA Group bwunamiye abashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Iki kigo cya NCBA cyatanze inkunga yo gufasha urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .