Umuyobozi w’agashami ko gusesengura ingamba za politiki no guteza imbere inganda muri MINICOM, Mugabe Freddy, yavuze ko mu myaka itanu ishize urwego rw’inganda mu Rwanda ruri mu zateye imbere ku muvuduko ugaragara.
Yagaragaje ko inganda zahaye akazi abakozi bashya ibihumbi 84 bituma uyu munsi abakozi bafite akazi mu nganda bose hamwe bagera ku bihumbi 747 bingana na 16.3% by’abakozi bose mu gihugu.
Mugabe yakomeje agaragaza ko mu myaka itanu iri imbere urwego rw’inganda mu Rwanda ruteganya kwaguka ku ijanisha rifatika.
Yagize ati “Twifuza ko urwego rw’inganda mu myaka itanu iri imbere ruzakomeza kuzamuka ku kigero cya 10%. Ni ikigero twizeye ko tuzageraho kandi bikazafasha gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guhanga imirimo mishya igera kuri miliyoni n’ibihumbi 250 [mu myaka itanu]”.
Nubwo bimeze bityo ariko umusesenguzi ku ngamba z’ubucuruzi, Prof. Karuranga Egide, asanga imbaraga igihugu cyashyize mu rwego rw’inganda n’uburyo iterambere ryarwo riri kuzamuka bikwiye kujyana no kongera amasaha y’akazi ku bazikoramo.
Aganira na RBA yagize ati “Iyo urebye abantu bakeneye akazi ukareba imashini [zo mu ganda] twaguze, ibibanza twubatseho n’amashanyarazi twazanye ukabona abantu saa kumi n’imwe [z’umugoroba] baratashye usanga harimo icyuho. Icyo cyuho rero kirahari henshi. Niba dushaka kuzamura akazi tukazamura umusaruro ukomoka ku byo twashyizemo imbaraga nyinshi dukeneye no guhindura umuco.”
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yo mu gihembwe gishize igaragaza ko urwego rw’umurimo mu Rwanda rugizwe n’abantu 5.374.510 harimo 4.585.316 bafite akazi n’abandi 789.194 bangana na 14.7% batagafite.
Iyo mibare igaragaza ko abadafite akazi mu Rwanda bagabanyutse mu myaka itanu ishize kuko banganaga na 17.9% icyo gihe mu gihe uyu munsi buri kuri 14.7% by’abagize urwego rw’umurimo mu gihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!