Mu nama y’Abaminisitiri yo kuwa 13 Gicurasi 2022, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko bitakiri itegeko kwambara agapfukamunwa nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Uwo mwanzuro ugira uti “Ntibikiri itegeko kwambara agapfukamunwa. Icyakora, abantu barashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hahuriye abantu benshi. Abaturage barakangurirwa kandi gukomeza kwipimisha kenshi no kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.’’
Ubwo Covid-19 yibasiraga Isi, u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu rwafashe ingamba zo gukumira no kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Mu ngamba zafashwe harimo kwambara agapfukamunwa, byagizwe itegeko kuva muri Mata 2020.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu umunani banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 4,657.
Abo bantu barimo barindwi babonetse i Kigali n’umwe i Gicumbi. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Iri gabanuka rifitanye isano n’umubare w’abaturarwanda bamaze gukingirwa. Kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhabwa dose ya mbere ni 9.032.646, abafashe ebyiri ni 8.513.947 naho abafashe dose ishimangira bangana na 4.394.621.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!