00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi babiri ba banki mpuzamahanga ikorera mu Rwanda bafatanywe ruswa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 July 2022 saa 02:19
Yasuwe :

Abakozi babiri ba banki mpuzamahanga imwe ikorera mu Rwanda batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa bifitanye isano na gahunda yo guteza cyamunara.

Abo bakozi bafashwe ku wa 21 Nyakanya bari kwakira ruswa ya miliyoni 4,5 Frw y’umugabo bari bijeje ko bari bumufashe kongera igihe cya cyamunara y’inzu ye yari yashyizwe mu ikoranabuhanga rya iecms.gov.rw.

Ni umugambi bavugaga ko baza gufashwamo n’abakozi bakora mu ikoranabuhanga rya cyamunara kugira ngo bongere igihe yagombaga kubera kuko uwo mugabo yari abereyemo amafaranga iyo banki.

Uwatawe muri yombi ni umukozi w’iyo banki ushinzwe kwishyuza inguzanyo hamwe n’umushoferi wayo. Bafashwe bari mu modoka y’iyo banki.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko rufite ibimenyetso bifatika birimo ubutumwa bw’amajwi n’inyandiko zo kuri WhatsApp abo bantu bandikiranaga mbere y’uko bafatwa.

Abakekwa bemereye ubugenzacyaha ko amafaranga bahawe yari ruswa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .