00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba World Vision Rwanda bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, basabwa kwimakaza urukundo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 May 2024 saa 11:26
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu, yasabye abakozi bayo gukomeza guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi binyuze mu kwimakaza urukundo no kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi yabigarutseho ubwo abakozi n’abayobozi b’uwo muryango basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata bakunamira inzirakarengane zirushyinguwemo.

Muri urwo rugendo basobanuriwe uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, igashyirwa mu bikorwa ndetse n’ubukana yakoranywe bwatumye abari bahungiye muri Kiliziya hirya no hino bizeye amakiriro bahicirwa ndetse n’uko yahagaritswe n’Ingabo za RPA.

Pauline Okumu yashimye uruhare rw’Umuryango World Vision mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda, kubaka amahoro ndetse n’iterambere ry’igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Nk’igihugu cyari kikiri kuzahura ubukungu, World Vision yatangiye kureba ku bisubizo birambye birimo nko kugabanya ubukene, guteza imbere iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana kandi uyu munsi turakorera mu turere twose tw’Igihugu.”

Yongeyeho ati “Dukomeje gukorana na guverinoma kubakira ubushobozi abatishoboye n’imiryango yabo kandi uru ni urugendo twiyemeje. Ndashimira Leta y’u Rwanda ku bikorwa bidasanzwe byakozwe mu gihe cy’imyaka 30 ishize mu kongera kubaka igihugu. Ndashimira cyane abagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yasabye abakozi b’uwo muryango kurangwa n’urukundo mu byo bakora mu guharanira kuba umwe hirindwa ko ibyabaye byazongera kuba ukundi.

Ati “Ndabasaba kuba ijisho rya mugenzi wawe, dukomeze kuba mu bumwe kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba ukundi. Abakozi ba World Vision ndabizi hari imishinga myinshi, gahunda nyinshi, amahirwe menshi n’umuhamagaro wacu ariko kuko duhora tubivuga tugomba kuba urumuri rumurikira abandi ngo nibabona ibikorwa byacu byiza bashime Imana.”

Yagaragaje ko babishobora mu gihe bumva ko ibyo bakora byose bari gukorera Imana aho gukorera umuntu bimakaza urukundo.

Ati “Mureke dukoreshe ayo mahirwe mu gukundana, twereke abatugana bose urukundo rw’Imana kugira ngo tugire itandukaniro kandi bigomba gutangirira muri twe.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigega, Vision Fund Rwanda, Grace Dushimimana, yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigamije guha umukoro abanyarwanda n’Isi muri rusange wo guharanira ko ibyabaye bitazongera.

Yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka mabi abanyarwanda banyuzemo ariko agomba kwibukwa bitagamije kuzura ibikomere ahubwo bigamije kongera gutekereza urugendo u Rwanda rwanyuzemo no gufatanya mu kurwanya abayihakana bakanayipfobya.

Komiseri Ushinzwe Kwibuka n’Inzibutso mu Karere ka Gasabo, Zikuriza Pierre, yagaragaje ko kwibuka bikwiye gusigira umukoro abakiri bato bwo guhaguruka bakarwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje gukoresha imbugankoranyambaga zitandukanye.

Ati “Dushishikarize abana bacu amateka, tubabwire ububi bwa Jenoside n’uko bagomba kuyamagana cyane ko ari n’abaterambere bamagane bariya bayipfobya bakoresha imbugankoranyambaga.”

Yasabye kandi Abanyarwanda kurangwa n’ubumuntu.

Umuyobozi Mukuru wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu yasabye abakozi bayo kurangwa n'urukundo
Umuyobozi Mukuru w’Ikigega, Vision Fund Rwanda, Grace Dushimimana, yagaragaje ko kwibuka bituma abantu basigasira amateka u Rwanda rwanyuzemo
Umukozi Ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Remera yagaragaje ko abanyarwanda bakwiye guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho
Umuyobozi Mukuru wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu n'Umuyobozi Mukuru w’Ikigega, Vision Fund Rwanda, Grace Dushimimana, bashyira indabo ku mva ziruhukiyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside
Umuyobozi Mukuru wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu, yagaragaje ko Jenoside idakwiye kongera kubaho ukundi
Ubwo bageraga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata basobanuriwe amateka ya Jenoside
Abakozi ba World Vision basoma amakuru ari ku nkuta zo ku rwibutso
Basobanuriwe ubukana Jenoside yakoranywe by'umwihariko kuri Paruwasi ya Nyamata
Komiseri Ushinzwe Kwibuka n’Inzibutso mu Karere ka Gasabo, Zikuriza Pierre, yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kwinjira mu rugamba rwo kurwanya abapfobya

Amafoto: Habyarimana Raoul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .