Abakozi ba WASAC batanze miliyoni 50 Frw mu kigega Agaciro bashimirwa kuba intangarugero (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 15 Ukwakira 2019 saa 06:33
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ikigega Agaciro Development Fund bwashimiye abakozi b’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), kubw’umusanzu bakomeje gutanga muri iki kigega cyashyizweho nk’uburyo bw’abanyarwanda bwo kwishakamo ibisubizo

Umuyobozi Mukuru w’Agaciro Development Fund, Dr Jack Kayonga, yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2019, ubwo ubuyobozi bwa WASAC bwamushyikirizaga miliyoni 50Frw zatanzwe n’abakozi muri gahunda ngarukamwaka yo kwiyubakira igihugu cyabo.

Aya mafaranga yavuye mu musanzu ugenda utangwa n’abakozi ba WASAC, 1100 barimo abakozi bahoraho 850 n’abandi bakora mu buryo budahoraho.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Eng. Muzola Aimé, yavuze ko iyi ari gahunda yazanywe n’abakozi b’iki kigo kandi bamaze kuyumva bose babigira umuco aho bazi ko kwiyubakira igihugu cyabo ari inshingano zabo.

Yagize ati “Ni gahunda tutagishakisha uko tuyikora kuko yamaze kwinjira mu buzima bwacu nk’abakozi ba WASAC, tuzi icyo kwihesha agaciro bivuze, tubikora tunabikangurira n’abandi.”

“Kwihesha agaciro ntabwo ari amafaranga menshi, icya mbere ni imyumvire uko waba umeze kose ntabwo bisaba ubukire cyangwa ubukene. Abanyarwanda twatojwe kwihesha agaciro kandi byabaye umuco n’abatarabigeraho ni igihe gito.”

Ubuyobozi bw’Iki kigega butangaza ko kuva mu 2012, kugeza uyu munsi hamaze kujyamo asaga miliyari 50Frw, zavuye mu misanzu itangwa n’abantu batandukanye ndetse n’umutungo rusange ungana na miliyari 194Frw.

Umuyobozi Mukuru w’iki kigega, Dr. Jack Kayonga yavuze ko WASAC iri mu bigo bikomeje kuba indashyigikirwa mu gutanga umusanzu mu kigega kandi bifuza ko n’ibindi bigo byigira kuri uwo muco.

Yagize ati “Uyu ni umwaka wa gatanu tuza hano muri WASAC, ntabwo bajya basiba kandi n’amafaranga baduhereza ntabwo ajya munsi ya miliyoni 50Frw buri mwaka. Ntabwo naba mbeshye mvuze ko aricyo kigo cya leta gifite uwo muco, hari ibigo byinshi n’abantu batanga umusanzu, ariko WASAC yo ifite umwihariko kuko ntabwo ijya isiba.”

Yakomeje agira ati “Urebye n’ubukangurambaga tujya gukora hirya no hino tubabwira ko hari umuco wa WASAC w’abakozi bayo batanga umusanzu uhoraho, turagira ngo binatere ishyari ibindi bigo nabyo bigire uwo muco wo kwiyubakira igihugu.”

Agaciro Development Fund ni ikigega cyashyizweho mu Nama y’Umushyikirano ya Cyenda yabaye mu 2011, gitangizwa ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ku wa 23 Kanama 2012.

Ushaka gutanga umusanzu mu Kigega Agaciro ashobora gukoresha Mobile Money na Airtel Money ndetse na Tigo Cash aho yandika *2020# agakurikiza amabwiriza cyangwa akawutanga kuri konti y’Agaciro Development Fund muri Banki zose zikorera mu Rwanda.

Abayobozi ku mpande zombi bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru nyuma y'uko WASAC ishyikirije sheki Agaciro Development Fund
Abayobozi bahererekanya sheki ya miliyoni 50Frw
Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Eng. Muzola Aimé yavuze ko bo gahunda yo gutanga umusanzu mu kwiyubakira igihugu bayigize umuco
Umuyobozi Mukuru w’ikigega Agaciro, Dr Jack Kayonga yashimye WASAC
WASAC yashyikirije sheki ya miliyoni 50Frw, ubuyobozi bw'Ikigega Agaciro Development Fund

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza