00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba Rswitch basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 23 April 2022 saa 01:38
Yasuwe :

Abakozi b’Ikigo gihuza ibigo by’Imari mu buryo bw’Itumanaho kigakora amakarita yifashishwa mu kubikuza no kwishyura amafaranga, Rswitch, bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2022, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ahashyinguye imibiri isaga ibihumbi 250 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Abakorera ikigo Rswitch baganirijwe amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda, bafata umwanya wo gushyira indabo ku mva no kunamira imibiri ihashyinguye.

Mu kiganiro bahawe baretswe imvano ya Jenoside yakorewe abatutsi kuva ku mwaduko w’abakoloni b’Ababiligi ari nabo bazanye amoko avangura Abanyarwanda, kugera kuri repubulika ya mbere n’iya kabiri zagize uruhare rukomeye mu gucengeza ingengabitekerezo ya jenoside mu Banyarwanda babifashjwemo n’itangazamakuru ryariho icyo gihe.

Hagaragajwe uburyo Leta ya Grégoire Kayibanda n’ishyaka rye rya Parmehutu byagize uruhare mu kubiba amacakubiri n’urwango mu baturarwanda, nyuma mu 1973 leta ya Juvenal Habyarimana ikomereza muri uwo mujyo.

Ibi byerekanwa n’uburyo Abatutsi bagendaga bicwa gahoro gahoro kugeza ubwo mu 1994 Jenoside yategurwaga ishyizwe mu bikorwa abarenga miliyoni bakicwa mu minsi 100 gusa.

Babwiwe ko ubumwe bw’Abanyarwanda butari kongera gusubirana binyuze mu kwihorera ari nayo mpamvu leta y’ubumwe yashyizeho ubutabera nk’inkiko Gacaca nka bumwe mu buryo bwihutishije gahunda yo gutanga ubutabera.

Abakorera Rswitch babwiwe ko kandi Leta y’ubumwe yasubijeho itorero ryari ryarakuweho n’abakoloni ndetse hashyirwaho n’izindi nzego zifasha u Rwanda mu kwimakaza gahunda y’ubumwe mu Banyarwanda nka Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), n’izindi.

Hagarutswe kandi ku butwari bw’ingabo za RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside no ku rugendo rwo kunga no kugarura ubumwe mu Banyarwanda, ndetse ubu igihugu kikaba gikataje mu rugendo rw’iterambere.

Nyuma yo kuganirizwa ayo mateka umukozi wa Rswitch mu ishami ry’ikoranabuhanga n’itumanaho, Kivuguto Hubert, yavuze ko abantu nka we bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bagomba gusura inzu ndangamateka zibitse amateka y’ibyabaye mu Rwanda kuko bizabafasha kumenya byinshi bityo bakabona aho bahera bahangana n’abapfobya.

Yavuze ko ari ah’urubyiruko guhangana n’abahakana Jenoside babinyujije ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube n’izindi, kuko ubu usanga ariho ingengabitekerezo yiganje cyane.

Umukozi wa Rswitch akaba n’umubyeyi, Uwamahoro Diane, yavuze ko ababyeyi bakwiye kuganiriza abana babo ku mateka yaranze ahahise kuko bizabafasha kumenya ndetse bakirinda kuba bakisanga mu bikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo Rswitch, Mathieu Rwiyereka, yavuze ko uru rugendo rwabafashije kwibuka amateka y’icuraburindi, ndetse bareba n’ibyagezweho nyuma y’imyaka 28 biyemeza kubisigasira ndetse no gukomeza kwiyubaka no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati “Icyatuma abantu batongera kwijandika mu bikorwa nk’ibyabaye n’uko bakomeza kumva ko twese turi Abanyarwanda nk’uko Leta y’ubumwe ihora ibidufashamo. Yaba abakozi ba Leta cyangwa ibigo byigenga nitwe dufite gufata iya mbere mu guhuza abanyarwanda".

Yasabye Abanyarwanda gushishoza bagatandukanya amakuru mpamo n’amakuru y’ibihuha akomezwa gutangazwa ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu binyamakuru bitandukanye ndetse bakirinda abagishaka gutoneka abacitse ku icumu no gukomeza gukwirakwiza urwango mu Banyarwanda.

Ubwo basobanurirwaga amateka y'u Rwanda
Abakozi ba Rswitch basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi ba Rswitch basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi
Abakozi ba Rswitch bunamiye abatutsi bishwe muri Jenoside
Umuyobozi mukuru w’Ikigo Rswitch, Mathieu Rwiyereka, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gushishoza bagatandukanya amakuru mpamo n'amakuru y'ibihuha agamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .