Abakozi ba REG basabwe kwimakaza umuco w’ubutore muri serivisi baha Abanyarwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Ugushyingo 2019 saa 02:06
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Bamporiki Edouard, yahaye umukoro abakozi ba Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) wo kurangwa n’umuco w’ubutore mu byo bakora, kugira ngo bizabafashe guteza imbere abaturage bakorera.

Yabitangaje ku wa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2019, mu muhango wo gusoza icyiciro cya gatatu cy’Itorero ry’Abakozi ba REG, wabereye mu Kigo gitorezwamo Umuco w’Ubutore cya Nkumba.

Mu butumwa yagejeje ku bayobozi n’abakozi ba REG bitabiriye Itorero, Bamporiki yabasabye gukora nk’ikipe imwe buri wese akitangira gukora neza ibyo ashinzwe, kugira ngo ikigo akorera gitere imbere.

Yagize ati “Umuntu arangwa n’indangagaciro ku giti cye, ikigo gishobora kugira indangagaciro zanditse neza ariko abakigize batazishyize mu bikorwa umuntu yategereza umusaruro ntawubone. Indangagaciro mwize zimwe musanzwe munashyira mu bikorwa, mureke tugende tuzimakaze buri wese abe Intore ku giti cye, nibwo tuzagera ku ntego igihugu cyaduhaye.”

Yavuze ko mu gihe hari abakozi bakora ibyo bashinzwe nabi, bizitira REG kugera ku ntego yihaye mu cyerekezo cyo guhaza amashanyarazi Abanyarwanda bose bitarenze umwaka wa 2024.

Umuyobozi wa REG, Ron Weiss, yibukije abayobozi n’abakozi basoje Itorero ko kuva cyera mu Rwanda umuriro wari upfundo ry’Ubumwe.

Yagize ati “Niyo mpamvu kuva kuri Gihanga wahanze u Rwanda hari inzira y’Ubwiru ishingiye ku muriro hakaba hari n’abami b’umuriro aribo ba Yuhi; Umuriro w’icyo gihe n’iyo mashanyarazi dufite uyu munsi, mureke tuyabungabunge kandi tuyongere.”

Yabibukije ko mu “mahame menshi aranga Intore hari irigira riti ‘Intore ntiganya ishaka ibisubizo.’ Nimureke dushake ibisubizo biganisha u Rwanda mu iterambere.’’

Murindabigwi Francis wavuze mu izina ry’Intore za REG mu cyiciro cya gatatu, yagaragaje ko bahize guhindura imikorere mu nzego zitandukanye.

Yagize ati “Twahize kubungabunga ibikoresho bya REG kugira ngo bikoreshwe neza, twahize kandi kugabanya inganda zikoreshwa mazutu, kuzuriza imishinga yose ku gihe cyagenwe kandi twubahiriza amasezerano n’ibindi bizadufasha bikanateza sosiyete dukorera imbere.”

Yakomeje avuga ko imihigo yose bahize bazayishyira mu bikorwa kuko indangangaciro bakuye mu itorero zizababera imbarutso ibafasha gukora neza bakesa imihigo.

Yagize ati “Twatojwe gukorera ku gihe no gukoresha bike tukagera kuri byinshi ibi byose bizadufasha mu cyerekezo igihugu cyacu gifite cyo kugeza amashanyarazi kuri bose mu 2024.”

Mu bikorwa bya Kora Ndebe, Intore za REG zari mu Itorero zabashije gucanira imiryango igera kuri 131 yo mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera itaragiraga amashanyarazi, zasimbuje kandi amapoto yari ashaje yashoboraga guteza impanuka.

Itorero rya REG icyiciro cya gatatu ryatangiye tariki ya 22 Ukwakira risozwa ku wa 31 Ukwakira 2019, ryitabiriwe n’intore 215 zirimo abagabo 233 n’abagore 18.

Abakozi n'abayobozi ba REG bari bafite akanyamuneza mu muhango wo gusoza itorero
Bimwe mu bikorwa biba bigize umunsi wo gusoza Itorero harimo no kwiyerekana mu karasisi ka gisirikare
Umuyobozi wa REG, Ron Weiss na Perezida w'Itorero ry'Igihugu, Bamporiki Edouard, bafashe ifoto y'urwibutso bari kumwe n'intore zo ku mukondo
Abayobozi bitabiriye uyu muhango n'Intore za REG bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza