00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba Prime Insurance bizihije Umunsi w’Umurimo, basabwa kurushaho kuba inyamibwa

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 2 May 2024 saa 01:24
Yasuwe :

Abayobozi n’abakozi b’ikigo gitanga ubwishingizi cya Prime Insurance bakoze ubusabane mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Umurimo ndetse no kwishimira umusaruro umurimo wabagejejeho mu mwaka wa 2023.

Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Rwamagana ku itariki ya 1 Gicurasi mu 2024 ku Munsi w’Umurimo. Ubuyobozi bwa Prime Insurance buvuga ko iki gikorwa ari ngarukamwaka mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho ndetse no kwita ku bakozi bacyo muri rusange.

Ibi birori byaranzwe no gusabana, gusangira, kwishimira ibyagezweho no kwakira abakozi bashya mu muryango mugari wa Prime Insurance. Wabaye kandi n’umwanya mwiza wo guhemba abakozi bitwaye neza harimo n’abamaranye n’iki kigo imyaka irenga 10, ndetse banungurana ibitekerezo ku iterambere ry’ikigo bakorera kugira ngo kirusheho guha Abanyarwanda serivise zinoze.

Umuyobozi Mukuru wa Prime, Col (Rtd) Eugène Murashi Haguma yavuze ko ubudakemwa bw’umukozi bushingira ku bumenyi afite buzamura ikigo.

Ati ”Nitujya duhura mu birori nk’ibi ngarukamwaka, ujye wisuzuma nk’umukozi urebe uti ’ese uyu mwaka ushize hari ubumenyi niyunguye bashobora gufasha Prime kugira ngo irusheho gukora neza’.”

Yavuze kandi ko gukorera hamwe n’abandi nk’itsinda ari ingenzi kuko ubufatanye ari bwo bwa mbere butuma abantu batera imbere.

Ati “Ni nayo mpamvu tuza hano kandi turi benshi. Tuba tuje no kwsihimira gukorera hamwe; ni ukuvuga ibyo twagezeho twese, ibyo umwe yakoze n’iby’undi yakoze bikaba byaratumye duhuza kugira ngo dushobore kugera ku ntego twari twihaye cyangwa tunayirenze”.

Col (Rtd) Haguma yanibukije abakozi ba Prime Insurance ko umukozi mwiza arangwa no kuzuza inshingano ze hatabayeho gukorera ku jisho ndetse ko ibyo bishoboka iyo afite imyitwarire myiza n’ikinyabupfura mu kazi.

Prime Insurance ni ikigo kimaze kuba ubukombe mu gutanga ubwishingizi kuko cyatangiye gukora mu 1995 cyitwa COGEAR, kiza guhindura izina mu 2012 ari na bwo cyahise kivamo ibigo bibiri kimwe gitanga ubwishingizi bw’igihe gito, ’Prime General Insurance’, n’ikindi gitanga ubw’igihe kirekire, ’Prime Life Insurance’.

Ubuyobozi bwa Prime Insurance buvuga ko iki kigo gihagaze neza mu bitanga ubwishingizi kuko ari kimwe mu bigo icyenda bitanga ubwishingizi bw’igihe gito mu Rwanda, kikaba cyarabaye icya gatatu mu kwinjiza amafaranga menshi mu mwaka wa 2023.

Ni ikigo kandi gifite abakozi basaga 100 biganjemo urubyiruko. Mu bwishingizi gitanga harimo ubw’ibinyabiziga, ubwo kwivuza, ubw’inkongi y’umuriro, n’ubundi butandukanye.

Col (Rtd) Eugène Murashi Haguma yavuze ko ubudakemwa bw'umukozi bushingira ku bumenyi afite buzamura ikigo
Habarurema Innocent uyobora Prime Life Insurance na we yari yitabiriye ibi birori
Abakozi ba Prime Insurance bishimiye uyu munsi
Abakozi bamaze imyaka itanu muri Prime bashimiwe
Abakozi bashya bahawe ikaze
Abakozi bashya bakiriwe mu muryango mugari wa Prime Insurance
Basabanye mu buryo bunyuranye
Ibirori byaranzwe n'ibice binyuranye bifasha kuruhuka no kwishima
Ikimpaye Noella ni we wahawe igihembo cy'umwaka nk'umukozi wahize abandi bose mu gukora neza mu 2023
Itorero Inkindi n'Amariza ryasusurukije abitabiriye ibi birori
Uhereye ibumoso, Niyongabo Eric ushinzwe ikoranabuhanga no guhanga udushya muri Prime na Mazuru Antoine ushinzwe kwakira abasaba ibyo bemerewe n'ubwishingizi muri Prime
Wari n'umwanya wo kungurana ibitekerezo

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .