Abakozi ba Minagri bashyize amafi 4000 mu byuzi, banatera ibiti by’imbuto bisaga 5000

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 29 Ugushyingo 2019 saa 03:43
Yasuwe :
0 0

Abakozi ba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri) n’abandi bafite aho bahurira n’ibikorwa byayo, bashyize amafi mato 4000 mu byuzi biri mu Kagari ka Ntaruka mu Karere ka Burera, banatera ibiti by’imbuto ziribwa 5 111.

Ni igikorwa cyakozwe n’Intore z’Ingamburuzwabukene z’abakozi ba Minagri bagera kuri 497, bamaze icyumweru barimo gutorezwa mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba.

Cyashyizwe mu bikorwa nk’umukoro wa ‘Kora ndebe’ wari ugamije kuvana mu magambo ibyo batojwe bikajya mu bikorwa no kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Bamwe mu baturage bakorewe ibi bikorwa bavuga ko bije byunganira ibyo bari basanzwe bifashisha mu kurwanya imirire mibi no kwiteza imbere.

Nyiranzigira Chantal wahawe ibiti by’imbuto ziribwa yagize ati “Nari maze umwaka urenga ntazi icyitwa urubuto mu kanwa kuko ntari mfite amikoro yo kuzigura. Ubu ngiye kujya ndya avoka, ibinyomoro, amatunda mpawe mbikuye iwanjye, bizamfasha kurwanya imirire mibi no kuzamura ubukungu bwanjye.’’

Uwimana Jeannette uhagarariye Koperative Isugi yorora amafi na we avuga ko amafi bahawe ari meza kandi atanga umusaruro mwiza uzaruta ayo bari basanzwe borora.

Yagize ati “Duhawe amafi yo mu bwoko bwa tilapia, ni amafi atanga umusaruro mwinshi cyane. Twari dusanzwe turoba nibura mu mezi atandatu ibilo 600 cyangwa 800 ariko aya twasarura na toni. Twishimiye iyi nkunga dutewe n’izi ntore za Minagri zitumye ubukungu bwacu bugiye kuzamuka mu gihe gito.”

Umukozi muri NAEB ushinzwe Igenamigambi akaba ari nawe uhagarariye iri torero, Ntakirutimana Corneille, yavuze ko uyu mukoro wakozwe n’izi ntore ugamije kwibutsa neza aba bakozi inshingano zabo no kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Yagizw ati “Iri torero n’uyu mukoro wakozwe n’izi Ngamburuzwabukene, byateguwe kugira ngo abakozi ba Minagri bongere bibutswe inshingano zabo, bahuze gahunda zabo n’iya leta ifite y’igihe kirekire yo kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Iyo abantu bamaze gutozwa ni byiza ko tureba ko ibyo bize babyumvise, aho hatewe ibiti by’imbuto ziribwa zisaga 5000, hanaterwa amafi meza mu byuzi bya koperative Isugi, aherekejwe n’ibiryo byayo birenga toni.’’

Ni umukoro wasojwe abakozi ba Minagri na bo biyemeje kurwanya ubukene n’inzara mu Banyarwanda bijyanye n’izina ry’ubutore bihaye; bizajyana no kuzuza neza inshingano zabo zo kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Umwitozo wa ‘Kora ndebe’ wakozwe n’Intore z’Ingamburuzwabukene za Minagri warangiye hatewe ibiti by’imbuto ziribwa, aho buri rugo rwo mu Kagari Ntaruka rwaterewe avoka, ibinyomoro bibiri, amatunda abiri, byarangiye hatewe ibiti 5 111.

Abaturage bo mu Kagari ka Ntaruka baterewe ibiti by'imbuto ziribwa
Intore za Minagri zirimo gutunganya avoka mbere yo kuyitera mu mirima y'abaturage
Mbere yo gushyira amafi mu byuzi babanje gusobanurira abaturage uko yitabwaho
Amafi mato yo mu bwoko bwa tilapia yatewe mu byuzi bya Koperative Isugi
Abakozi ba Minagri bateye ibiti by’imbuto ziribwa bisaga 5000 byitezweho gufasha abatuye mu Karere ka Burera kwiteza imbere
Bafatanyije gutera ibiti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza