Abakozi ba Lin&GAO Ltd bakozwe ku mutima n’amateka y’abatutsi biciwe muri ETO Kicukiro

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 13 Mata 2019 saa 06:44
Yasuwe :
0 0

Amateka y’uburyo Abatutsi biciwe mu yahoze ari ETO Kicukiro, yakoze ku mutima abakozi b’ikigo cy’imikino y’amahirwe izwi nka Casino, Lin&Gao Ltd, batahana umukoro wo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda no ku Isi.

Kuri uyu wa 13 Mata 2019, nibwo aba bakozi basuye Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, bunamira ndetse banashyira indabo ku mva z’inzirakarengane zisaga 11 000 zazize Jenoside zihashyinguye.

Basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko uburyo ingabo za Loni zari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda “MINUAR” mu Rwanda, zatereranye Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro nyuma bakaza kuhavanwa n’Interahamwe zikaza kubicira i Nyanza ya Kicukiro, ari naho hari urwibutso.

Umukozi kuri uru rwibutso yababwiye ko tariki 11 Mata 1994, Abatutsi bagera ku 2000, bari bamaze gutereranwa n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, bajyanwe kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro.

Yakomeje avuga ko hari ku mabwiriza yatanzwe na Colonel Leonidas Rusatira. Ingabo za FPR Inkotanyi zabashije kurokora abagera kuri 97 gusa uwo munsi.

Abatutsi bajyanwe i Nyanza muri Kicukiro, hafatwaga nk’ahantu hihishe, mu mugambi wo guhisha abanyamahanga ibyakorwaga; ndetse ababikoraga bakaba barashakaga kubavanga n’imyanda yo mu kimoteri cyari gihari kuko Abatutsi bitwaga imyanda.

Nyuma yo gusobanurirwa aya mateka yaranze igihugu, Umuyobozi Mukuru wa Lin&Gao Ltd, Akankwasa Sam, yavuze ko nk’abikorera gusura urwibutso bagasobanurirwa amateka ari uburyo bwo kwifatanya n’Abanyarwanda guharanira ko ibyabaye bitazasubira.

Ati “Ubutumwa nkuye aha kandi naha n’abatuye Isi muri rusange, ni uguharanira ubwiyunge no kubabarirana kuko iyo ubabariye urakira. Ikindi kandi twese tugaharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kuba ukundi haba mu Rwanda no ku Isi.”

Bamwe mu bakozi b’iki kigo bavuze ko umukoro batahanye ari ugufatanya n’Abanyarwanda mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kurwanya urwango n’andi macakubiri yasubiza u Rwanda mu icuraburindi.

Uwitwa Ngabonziza Ange yagize ati “Imyaka 25 ishize ni myinshi, mu by’ukuri aya ni amateka ababaje, icyo ntahanye nzaha na bagenzi banjye ni uko ibintu nk’ibi bikwiye kuranduka kandi tugomba kwirinda ikibi kugira ngo n’ahazaza hazabe heza.”

Ubuyobozi bw’iki Kigo cya Lin&Gao Ltd, bwatanze inkunga ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda yo gushyigikira urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ruri mu karere ka Kicukiro ngo amateka atazasibangana.

Ikigo Lin&Gao Ltd gikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe aho bakora imikino ya Casino nka Black Jack, Poker, Oasis Table, American Roulette, Slot machines n’indi itandukanye. Gifite kandi restaurant ikorera mu Mujyi rwagati mu nyubako izwi nko kwa Makuza.

Abayobozi n'Abakozi ba Lin&Gao Ltd babanje gukora urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abayobozi ba Lin&Gao Ltd bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza
Bafashe umunota wo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza
Insanganyamatsiko yo #Kwibuka25 Kwibuka Twiyubaka
Ngabonziza Ange ukorera ikigo Lin&Gao Ltd yatahanye umukoro wo guharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kuba ahandi ku Isi
Ubutumwa bw'Umuyobozi Mukuru wa Lin&Gao Ltd, Akankwasa Sam
Ubwo bageraga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro
Umukozi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro
Umuyobozi Mukuru wa Lin&Gao Ltd, Akankwasa Sam asinya mu gitabo cy'abashyitsi
Umuyobozi Mukuru wa Lin&Gao Ltd, Akankwasa Sam aganira na IGIHE

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza