Abakozi ba Kigali Marriott Hotel bafashije abadafite ubushobozi gutunga ifoto y’urwibutso

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 Nzeri 2018 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Abakozi ba Kigali Marriott Hotel, batangiye gufasha abaturage bo mu bice by’icyaro badafite ubushobozi, kubona amafoto yo kubika nk’urwibutso.

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamata, mu karere ka Bugesera nibo bafotowe mu buryo bugezweho, aho abafotozi b’inzobere babafotoye bagahita babaha amafoto bakayatahana nta kiguzi. Hari n’abo basangaga mu ngo zabo bakabafotorerayo.

Iki gikorwa gifite izina rya "Serve 360", kigamije gutanga ubufasha ku banyarwanda bari hirya no hino mu gihugu ariko badafite ubushobozi bwo kuba bakwiyishyurira amafoto.

Bamwe mu bahawe ubu bufasha bavuze ko byari bigoye kandi batari bazi akamaro ko kubika amafoto y’urwibutso.

Mukantarindwa wo mu Mudugudu wa Gitovu, Akagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, yavuze ko yari abayeho atagira n’ifoto y’urwibutso ari kumwe n’abagize umuryango we.

Ati “Ndishimye iyo mbonye nagenderewe n’abantu nk’aba biranshimisha. Nta mafoto nari mfite ndetse ntabwo nari mfite ifoto y’umuryango n’utwana twanjye, none turifotoranyije kandi nta n’amafaranga ntanze. Biranshimishije”.

Niyodusenga w’imyaka 64 y’amavuko yagize ati “Ntabwo nari kuzabona amafaranga yo kwifotoza ariko ubu aka gafoto bamfotoye ndakabika n’abuzukuru banjye bazajya baza basange ifoto ya sekuru. Ndashimira aba basore n’inkumi (abakozi ba Marriot Hotel), bantekerejeho.”

Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Marriott Hotel, Mary Asiimwe yabwiye IGIHE, ko ibikorwa nk’ibi byo gufasha basanzwe babikora mu rwego rwo kwegerana n’abaturage by’umwihariko ababa badafite ubushobozi.

Yagize ati “Hari abantu babaho badafite amafoto yabo kandi murabizi ifoto ivuze byinshi. Ushobora kwireba ukuri umwana, ukiri inkumi bikagushimisha cyane.”

Yakomeje agira ati “Hari abantu badashobora kubona ayo mafoto. Twe rero kuko dushobora kubona ubwo bushobozi twagiye tubafotora ifoto tupfunyika mu buryo bwabuenewe neza ubundi tukayimuha akayibika ikazamubera urwibutso.”

Hoteli Marriott yafunguwe ku mugaragaro ku wa Kabiri tariki 4 Ukwakira 2016, kuva icyo gihe usibye gutanga serivisi z’amahoteli na restora, inagaragara mu bikorwa bigamije guteza imbere umuryango nyarwanda birimo; gukora igikorwa cyo kubakira abatishoboye, umuganda, kwishyurira abatishoboye mituweli, gusura abarwayi n’ibindi.

Umukozi wa Marriot afotora Mukantarindwa ifoto y'urwibutso
Mukantarindwa yishimiye ko yafashijwe kubona ifoto y'urwibutso
Aba barimo gufata ifoto y'umuryango
Barimo gutunganya ifoto bagiye guhereza abo bamaze gufotora
Baragufotora ugahita uyihabwa
Bamwe mu bakozi ba Marriot bafashe ifoto y'urwibutso n'abo bafotoye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza