00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba JIBU basuye Urwibutso rwa Ntarama, baremera abarokotse Jenoside

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 27 April 2025 saa 11:58
Yasuwe :

Abakozi n’abayobozi ba JIBU n’abatanyabikorwa babo, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Bugesera biyemeza gufatanya n’Abanyarwanda kuba hafi y’abarokotse Jenoside no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ni igikorwa cyajyanye no kuremera imiryango 30 y’Abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Ntarama, buri muryango uhabwa ihene ebyiri zizakomeza kubafasha mu iterambere.

Abakozi n’abayobozi ba JIBU basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu yahoze ari Komine Kanzenze.

Amateka agaragaza ko ku butegetsi bwa Kayibanda na Habyarimana, Abatutsi bagiye bajyanwa mu Bugesera ku gahato ngo bazicirweyo n’inzara n’isazi ya Tsetse.

Umuyobozi Mukuru wa JIBU mu Rwanda, Bruno Tuyisenge ati “Umurenge wa Ntarama, ufite amateka akomeye kandi ababaje. Twibuka inzirakarengane zasize icyuho mu miryango, mu gihugu, no mu mitima yacu. Nka JIBU twifatanyije nk’umuryango umwe mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yavuze ko JIBU yiyemeje kugira uruhare rufatika mu kubaka ubuzima bushingiye ku ndangagaciro z’amahoro, ubufatanye n’ubuzima bwiza ndetse bazakomeza no kwibuka banazirikana abazize Jenoside kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Yasabye buri wese kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abakomeza kuyipfobya no kuyihakana ahubwo hakimakazwa ubumwe buzira amacakubiri.

JIBU yaremeye imiryango 30 y'abarokotse Jenoside, aho buri muryango wahawe ihene ebyiri
Umuyobozi wa JIBU Rwanda, Bruno Tuyisenge, yavuze ko bazakomeza kugira uruhare mu guhangana n'abapfobya cyangwa abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi ba JIBU basangijwe amateka ya Jenoside, by'umwihariko mu Murenge wa Ntarama ahahoze ari Komine Kanzenze, aho Interahamwe zishe Abatusti bari bahungiye kuri kiliziya
Abakozi n'abayobozi ba JIBU basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama biyemeza guharanira amahoro
Abakozi ba JIBU batemberejwe muri zimwe mu nyubako ziciwemo Abatutsi
Abayobozi ba JIBU Rwanda bifatanyajije n'Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Hashyizwe indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .