Ni igikorwa cyajyanye no kuremera imiryango 30 y’Abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Ntarama, buri muryango uhabwa ihene ebyiri zizakomeza kubafasha mu iterambere.
Abakozi n’abayobozi ba JIBU basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu yahoze ari Komine Kanzenze.
Amateka agaragaza ko ku butegetsi bwa Kayibanda na Habyarimana, Abatutsi bagiye bajyanwa mu Bugesera ku gahato ngo bazicirweyo n’inzara n’isazi ya Tsetse.
Umuyobozi Mukuru wa JIBU mu Rwanda, Bruno Tuyisenge ati “Umurenge wa Ntarama, ufite amateka akomeye kandi ababaje. Twibuka inzirakarengane zasize icyuho mu miryango, mu gihugu, no mu mitima yacu. Nka JIBU twifatanyije nk’umuryango umwe mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yavuze ko JIBU yiyemeje kugira uruhare rufatika mu kubaka ubuzima bushingiye ku ndangagaciro z’amahoro, ubufatanye n’ubuzima bwiza ndetse bazakomeza no kwibuka banazirikana abazize Jenoside kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Yasabye buri wese kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abakomeza kuyipfobya no kuyihakana ahubwo hakimakazwa ubumwe buzira amacakubiri.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!