00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba ForteBet basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bahiga gusigasira amateka

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 16 April 2025 saa 08:58
Yasuwe :

Abakozi ba Sosiyete y’Imikino y’Amahirwe ya Fortebet, bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bahiga gusigasira amateka y’igihugu.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatatu, tariki ya 16 Mata 2024, aho aba bakozi basuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso ndetse basobanurirwa amateka y’u Rwanda, agaruka ku buryo umugambi wa Jenoside wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa kugeza mu 1994, ubwo Abatutsi barenga miliyoni bicwaga.

Nyuma yo kwerekwa amateka atandukanye, bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi barenga ibihumbi 250 bazize Jenoside.

Abitabiriye uyu muhango banahawe ibiganiro bitandukanye bigaruka kuri aya mateka ashaririye igihugu cyanyuzemo, urugendo rwo kwiyubaka ndetse banacana urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’ahazaza hazira amacakubiri.

Umuvugizi wa Fortebet, Mugabo Steven, yavuze ko intego y’iki gikorwa ari ugufasha urubyiruko kwiga amateka neza mu rwego rwo kuyasigasira.

Ati “Iki gikorwa tugitegura kugira ngo dufashe abakozi bacu kumenya amateka bityo babone uko bazayasigasira bayasangiza bagenzi babo mu rugo ndetse n’ahandi hose babasha kugera.”

Niyibizi Aime usanzwe ari ’brand ambassador’ wa Fortebet yavuze ko urubyiruko rukwiye kwiga amateka kugira ngo rubashe guhangana n’abayapfobya.

Ati “Umuntu wese akwiye kumva uburemere bwa Jenoside ariyo mpamvu twaje kwiga amateka kugira ngo turwanye abakoresha ikoranabuhanga bapfobya amateka ndetse no kugira ngo dusobanukirwe neza impamvu duhora tuvuga ndi umunyarwanda.”

Sabrina watanze ubuhamya, yagaragaje ko ingaruka za Jenoside zigera no ku bavutse nyuma yayo kuko yakuriye mu muryango, aho atabashije kubona Nyirarume, Nyirasenge ndetse n’abandi kuko mu bana 10 bavukana na Nyina basigaye ari babiri gusa.

Yavuze ko nyina yabonye imbaraga zo gukomeza ubuzima ubwo yabyaraga kuko akunze kubabwira ko iyo bitabaho yari kuba yarasaze.

Ni ku nshuro ya kane Fortebet isura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 259.000, bakuwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Bahabwa amabwiriza mbere yo gutangira gusura urwibutso
Abakozi ba Fortebet bashyize indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi barenga ibihumbi 250
Abakozi ba ForteBet bahawe ibiganiro bitandukanye bigaragaza uko jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa
Umuvugizi wa Fortebet, Mugabo Steven, asobanura intego yo gutera iki gikorwa
Umuhanzi Musinga yafashije abakozi ba ForteBet kwibuka
Abakozi ba Fortebet bacanye urumuri rw'icyizere cy'ejo hazaza h'Abanyarwanda
Sabrina yatanze ubuhamya bugaragaza ko n'abavutse nyuma ya jenoside bagerwaho n'ingaruka zayo
Ni ku nshuro ya kane Fortebet isura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .