00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi n’abakozi ba COPEDU Plc basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 10 May 2025 saa 07:45
Yasuwe :

Abayobozi n’abakozi COPEDU Plc basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera, bahavana umukoro wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bivuye inyuma.

Aba bakozi basobanuriwe amateka yaranze aka gace kuva mu 1959 kugeza ubwo Jenoside yashyizwe mu bikorwa muri Mata 1994.

Basangijwe kandi amateka yihariye y’uko Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Ntarama bishwe urw’agashinyaguro kandi bari bizeye ko ari ho barabona amakiriro.

Nyinawumuntu Clementine wo mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama, yatanze ubuhamya bw’uburyo yarokotse ari umwe mu bana barindwi bavukanaga ndetse na we agasigarana ubumuga.

Ati “Twari twahungiye hano kuri Kiliziya ya Ntarama twizeye ko byibura Interahanwe zihatinya kuko ari mu nzu y’Imana ariko byarangiye bahagize ibagiro ry’Abatutsi.”

Visi Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya COPEDU Plc, Ntabwoba Joseph, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ababwira ko bari kumwe na bo ndetse bazahora hafi.

Ati “Abateguye n’abakoze Jenoside bashatse kubamara ariko ntimwashize. Icyiza cyatsinze ikibi, umucyo watsinze umwijima ndetse ubuzima bwatsinze urupfu mukomere kandi mukomeze Kwibuka mwiyubaka.”

Ntabwoba yasabye urubyiruko kuba imbere mu guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi, barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse baharanira kumenya amateka kugira ngo bazakomeze guhangana n’abakomeza kuyayagoreka.

Umuyobozi Wungirije w'Inama y'Ubutegetsi ya COPEDU PLC, Ntabwoba Joseph, yasabye urubyiruko kuba umusemburo w'impinduka bagaharanira kumenya amateka kugira ngo bahangane n'abayagoreka
Nyinawumuntu Clementine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni we wenyine warokotse mu bana barindwi bavukanaga
Hacanywe urumuri rw'icyizere
Abakozi ba COPEDU Plc batemberejwe Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama
Abayobozi n’abakozi ba COPEDU PLC baganirijwe amateka mabi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abayobozi n'abakozi ba COPEDU Plc bashyira indabo ku mva ishyinguwemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside
Abayobozi ba COPEDU Plc bunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside bashyinguwe mu Rwibutso rwa Ntarama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .