00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba Copedu Plc basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basabwa gusigasira ibyagezweho

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 28 April 2024 saa 10:08
Yasuwe :

Kuwa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2024, ubwo abagize umuryango mugari w’Ikigo cy’imari, Copedu Plc, bibukaga ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, basabwe gutanga umusanzu mu gusigasira ibimaze kugerwaho no kwirinda ikibi aho cyaba kiva hose.

Iki gikorwa cyo kwibuka cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Umuyobozi w’Ikigo cy’imari, Copedu Plc, Muyango Raïssa, yashimiye FPR Inkotanyi yatabaye igahagarika Jenoside, agaragaza ko niba mu minsi ijana harishwe abarenga miliyoni, iyo iyo minsi irenga ntakirakorwa benshi barenze bari kwicwa.

Ati “Buri munsi iyo ngeze muri kiriya cyumba cy’abana [ku Rwibutso], bintera gutekereza cyane. Bigoye kumva abana bangana kuriya urupfu bapfuye. Uyu munsi imyaka 30 irashize igihugu cyariyubatse, abahamijwe ibyaha barabihanirwa hari n’abasubiye mu buzima busanzwe babanye n’abandi mu mahoro no mu bumwe.”

Yavuze ko buri wese akwiye kubaka igihugu akabigira ibye, kwigisha abana amateka bikagirwa intero no kwamagana ingengabitekerezo n’abapfobya Jenoside bikimakazwa.

Umuyobozi w’Urwibutso rwa Kigali, Nagiriwubuntu Dieudonné, yagaragaje ko Jenoside yateguranywe ubukana, aho umugambi wo gutsemba no kumaraho Abatutsi wahereye mu rwango rwigishijwe kuva kera.

Yagize ati “Bayobozi n’abakozi ba Copedu, nimusubize amaso inyuma murebe, imyaka 30 irashize. Uwavutse icyo gihe amaze imyaka 30 ntawuramubuza kwinjira ahantu runaka kuko ari Umuhutu cyangwa Umututsi, cyangwa ngo bamubwire ko iryo joro ku gasozi k’iwabo bari buterwe ni ubwa mbere mu mateka.”

Nagiriwubuntu Dieudonné yakomeje agira ati “Habayeho intekerezo nshya zo gusobanura icyo igihugu ari cyo ko twese turi Abanyarwanda, reka nongere mpe umukoro buri wese turi aha mureke dusigasire ibyagezweho, twange ikibi kubera ko byaragaragye ko muri twe twifitemo uruhande rwiza n’urubi urwo ugaburiye nirwo rukura.”

Kubwayo Clarisse watanze ubuhamya, Jenoside yabaye afite imyaka 16. Yarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.

Yagarutse kuri Jenoside yatijwe ubukana n’ijambo rya Sindikubwabo Théodore wari Perezida wa Leta yiyise iy’Abatabazi, washishikarizaga Abahutu kwica Abatutsi mu mvugo yise ‘Gukora’.

Icyo gihe hari ku wa 17 Mata 1994, ari nabwo hatangiye ubwicanyi karundura bwo kurimbura Abatutsi bo mu bice bitandukanye by’iyari Perefegitura ya Butare.

Ni ibihe bikomeye Abatutsi banyuzemo barara amajoro bihisha mu bihuru, mu migezi n’ahandi bahunga abicanyi.

Kubwayo Clarisse yavuze ko mu rugendo rwo guhunga yigeze gutabarwa n’umugore wari ufite abana b’abicanyi , amubwira ko azamushyingira umuhungu we nyuma aza kumutoroka kuko yumvaga atabana n’umuntu wica abandi.

Aba bakozi ba Copedu Plc, bafashe umwanya wo gusura ibice binyuranye by’Urwibutso bibitse amateka ashaririye y’u Rwanda, basobanurirwa byinshi, nyuma bagira n’undi mwanya wo gukora igikorwa cyo gushyira indabo ku mva mu rwego rwo kunamira Abatutsi bishwe.

Copedu Plc, kandi yageneye inkunga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yo kwifashisha mu bikorwa binyuranye birimo no kurwitaho.

Copedu Plc ni ikigo cy’imari kimaze imyaka 26 gitanga serivisi zo kubitsa no kuguriza abantu bose ariko kikagira umwihariko ku nguzanyo z’abagore.

Umuyobozi w’Ikigo cy’imari, Copedu Plc, Muyango Raïssa, yandika ubutumwa mu gitabo cy'abashyitsi
Umuyobozi w’Urwibutso rwa Kigali, Nagiriwubuntu Dieudonné, yasabye ko hashyirwa ingufu mu gusigasira ibyagezweho mu myaka 30
Umuyobozi w’Ikigo cy’imari, Copedu Plc, Muyango Raïssa, yavuze ko kwigisha abato amateka y'u Rwanda bigomba kugirwa intero
Ubuyobozi bw'Ikigo Copedu Plc, bwageneye inkunga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Kubwayo Clarisse watanze ubuhamya, yagarutse ku magambo ya Sindikubwabo Théodore wari Perezida, yatije umurindi ubwicanyi
Igikorwa cya Copedu Plc cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabere ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Hafashwe n'umwanya wo gushyira indabo ku mva rusange
Hunamiwe imibiri irenga ibihumbi 250 y'Abatutsi bazize Jenoside, ishyinguye ku Gisozi
Abakozi ba Copedu Plc, biyemeje gutanga umusanzu mu kubaka igihugu no guhangana n'abapfobya Jenoside
Hacanwe urumuri rw'icyizere nk'ikimenyetso cy'ubuzima bushya
Abari aho bataramiwe n'umuhanzi Musinga Joe
Abakozi ba Copedu Plc, bashenguwe n'ubugome Jenoside yakoranywe
Abakozi ba Copedu Plc, babanje kwerekwa filime mbaramakuru y'ubuhamya bw'abarokokeye mu Mujyi wa Kigali, bafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abakorera ikigo cy'imari cya Copedu Plc, biganjemo abakiri bato bahawe umukoro wo kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n'urwango kuko ari byo byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuryango mugari w’Ikigo cy’imari, Copedu Plc, wibutse ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .