00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba BAHO International Hospital bahawe amahugurwa yo kwirinda inkongi

Yanditswe na Balinda Yvette
Kuya 7 September 2022 saa 11:36
Yasuwe :

Inkongi z’umuriro zikomera bitewe no gutinda kuzimya umuriro ukiri muke bituruste akenshi ku bumenyi buke bw’ibanze bwo kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro bw’abari ahabaye icyo kibazo, bikaba intandaro yo kwangirika kw’ibintu byinshi ndetse hakaba hagira n’abahasiga ubuzima.

Ni muri urwo rwego ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro, kuri uyu wa Kabiri ryahuguye abakozi bo mu ngeri zose bakora mu bitaro bya BAHO International Hospital, basobanurirwa inkomoko z’inkongi z’umuriro banigishwa uko bazimya umuriro ukiri muke n’ibyo bakwifashisha.

Aya mahugurwa yibanze mu kwigisha gukoresha ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi y’umuriro dore ko benshi batari bazi uko bikoreshwa ndetse n’igihe bikoresherezwa kuko batari barabiherewe amahugurwa bose.

Abahuguwe bigishijwe uko bazimya umuriro ukiri muke mu gihe bategereje ubutabazi bw’ishami rya Polisi ribishinzwe aho guhunga kandi hari amahirwe yo kuba uwo muriro wazima utaraba inkongi ngo wangize byinshi nkuko byavuzwe na IP Boniface Runyange watangaga amahugurwa.

Yagize ati “Umuriro ugira ibyiciro bitandukanye. Ushobora kuzimisha kizimyamoto nto izi bamanika mu nzu. Aho kugira ngo wiruke mu gihe umuriro ukiri muto, wagira icyo ukora umuriro utaraba mwinshi kuko uko hashira umwanya munini nta gikorwa niko umuriro uba mwinshi bikagorana no kuwuzimya.”

Yakomeje avuga ko “Iyo wabaye mwinshi abafite ibikoresho byisumbuye kuri kizimyamoto niho bazira, ariko ntuzategereze ko abafite ibikoresho byisumbuye baza ahubwo uzawufatirane bigishoboka ko wazimishwa n’akantu gato nk’ako. Uko utindije umuriro niko ugenda usaba byinshi.”

Mu bitaro bya BAHO International Hospital abakozi bari bafite ubumenyi ku bwo kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro bari bake nkuko byavuzwe n’Umuyobozi mukuru, Rukundo Lhin Pierre.

Ati “Twari dufite icyuho kinini kuko ibitaro byacu byatangiye muri Gicurasi ariko dukora amahugurwa y’ibanze n’abantu badafite ubumenyi buhagije, icyo gihe abakozi bari bake rero twamaze kuba benshi dusaba ko twakora amahugurwa yaguye kandi tubifashijwemo n’impuguke aribwo twakoranye na Polisi kugira ngo iduhugurire abakozi bose b’ibitaro”

Ubu abakozi bose bo muri BAHO International Hospital bahuguwe mu ngeri zose zitandukanye, bikiyongera ku mahugurwa y’ibanze yari yarahawe na bamwe muri bo.

Umuyobozi w’ibitaro yakomeje ati “Mbere hahuguwe abakozi bake barimo abaganga, abaforomo n’abayobozi ariko uyu munsi abakora muri serivise zitandukanye z’ubuzima ndetse n’abasekirite abakora amasuku, abakora mu gikoni bose bahuguwe. Ubu twizeye ko nta mukozi n’umwe udahaguwe ku bijyanye n’inkongi y’umuriro dore ko ibitaro byacu dufite n’ibikoresho bihagije byo gukumira inkongi ubu bose baka bafite ubushobozi bwo kuba babikoresha”.

Rukundo yijeje abagana ibi bitaro ko umutekano wabo usesuye mu kwirinda inkongi y’umuriro hashingiwe ku bumenyi abakozi bahawe ndetse n’ibikoresho bihagije bihari.

Muri aya mahugurwa bahawe n’imirongo bakwifashisha batabaza mu gihe habayeho ikibazo k’inkongi z’umuriro kugira ngo bahabwe ubutabazi umuriro utarakwirakwira.

Ubu butabazi butangwa n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro.

Beretswe uko bazimya umuriro bifashishije isume itose ariko itajojoba amazi
Basobanuriwe uko bakwirinda inkongi z'umuriro ziturutse kuri gaz
Basobanuriwe ko umuriro watewe n'amatembabuzi yaka, gaze cyangwa se amashanyarazi utazimishwa amazi
Aya mahugurwa akaba yitabiriwe n'abakozi mu byiciro byose
Abakozi 62 ba BAHO International Hospital nibo bahuguwe
Abahuguwe bahawe imirongo bakwifashisha mu gihe cy'inkongi z'umuriro
Abahuguwe babajije ibibazo by'amatsiko bari bafite ku nkongi z'umuriro
Umuyobozi wa BAHO International Hospital Rukundo Lhin Pierre yavuze ko ubu abakozi bose b'ibitaro bazi gukoresha ibikoresho byifashishwa mu kuzimya umuriro
Kugeza ubu BAHO International Hospital nta mukozi ifite utarahuguwe mu kwirinda no kurwanya inkongi z'umuriro

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .