00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba AOS bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi basabwa guharanira ko ibyabaye bitazongera

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 May 2022 saa 11:14
Yasuwe :

Abakozi ba Sosiyete itanga Servisi z’Ikoranabuhanga, AOS, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi basabwa guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi binyuze mu kubaka ubumwe no gushyigikira abayirokotse.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa AOS, Seong Woo Kim, ubwo abakozi bayo basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi rwo mu Karere ka Ngoma, yavuze ko kwibuka ubuzima bw’Abatutsi bishwe muri Jenoside bikwiye kugaragaza ubumwe n’Abayirokotse hagamijwe kwirinda ko ibyabaye byazongera kubaho mu Rwanda n’ahandi ku Isi.

Yavuze ko kandi abarokotse badakwiye kumva ko bari bonyine mu bihe nk’ibi byo kwibuka ahubwo ko kwibuka ari inshingano za buri umwe cyane ko kwibuka byongera gutuma abantu babasha guhuza ahashize n’ahazaza.

Ati “Ntabwo ari ukwiga gusa, ahubwo binahuza ahashize n’uyu munsi. Dukwiye guhindura amateka mo isomo ry’ubumuntu kandi rishobora kuba ari ingenzi cyane ku muryango uyu munsi. Iyo twibuka rero tuba duhereza agaciro abakambuwe bakamburwa n’ubuzima bwabo.”

Seong Woo Kim yavuze ko nubwo hari abumva ko imyka 28 ishize ishobora kuba ari myinshi, yemeje ko kwibuka bitagira igihe runaka cyo kurangira cyangwa iherezo ryabyo yemeza ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batazibagirwa ibyabaye kimwe n’abanyarwanda bose muri rusange.

Ati “Turabizi neza ko hari abari gushaka gupfobya Jenoside. Tugomba gukomera tukarwanya ingengabitekerezo. Kwibuka kandi ni amahirwe ku rubyiruko kugira ngo rumenye byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abakiri bato bagomba kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayipfobya, ivangura, kugira uruhare mu bikorwa byo kurengera ikiremwa muntu, amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko abato bakwiye kwigisha ukuri kose ku byabaye kuko abantu bose bakwiye kumenya amateka mu rwego rwo kubasha kuzuza ishingano zo guhangana n’abapfobya kandi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bibasaba kubanza kumenya ukuri.

Muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi kandi AOS, yagize uruhare mu bikorwa byo gusana uru rwibutso rwa Rukumberi n’ibikorwa bitandukanye byo gufasha aho yatanze amabati 700 azakoreshwa mu gusana inzu zangiritse nibura 20 z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ngoma.

Bunamiye abatutsi bishwe muri Jenoside
Umuyobozi Mukuru wa AOS, Seong Woo Kim, yagaragaje ko ibyabaye bidakwiye kongera kuba ukundi
Buri wese yasabwe gukomeza guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abaturage basabwe kugira uruhare mu gusigasira amateka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .