Ibi yabivuze ku wa 10 Mata 2025, ubwo abayobozi n’abakozi ba Airtel Rwanda basuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, mu Karere ka Bugesera.
Hamez yavuze Airtel yifatanyije n’abandi baturarwanda bose kwibuka ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni bishwe urw’agashinyaguro mu gihe cy’iminsi 100 gusa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati “Mpagaze kuri ubu butaka bwera, nshiye bugufi cyane. Ndabavugisha ntari mu ishusho y’Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda gusa, cyangwa umuntu wakoze imyaka myinshi kuri uyu mugabane, ahubwo ndabavugisha nk’ikiremwa muntu, umugabo, umubyeyi, ndetse na mugenzi wanyu. Umuntu, kimwe namwe, udashobora kudakorwaho n’aya mateka atuzenguretse.”
Yakomeje yihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,ababuze imiryango, inshuti n’abaturanyi, ndetse yihanganisha n’ababakomotseho, avuga ko bifatanyije na bo mu gahinda, asaba Abanyarwanda bose gukomeza gutahiriza umugozi umwe.
Ati “Ubwo twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, reka twiyemeze, buri wese mu bushobozi bwe, kubaka ahazaza aho iryo curaburindi [Jenoside yakorewe Abatutsi] ritazongera kubaho ukundi. Ahazaza aho umuntu wese, hadashingiwe ku nkomokoye ye, abasha kumva atekanye, yumvwa ndetse yubashywe.”
“Reka twibuke dufite impuhwe, reka tubeho dufite intego, reka tuyobore dufite urukundo.”
Uyu muyobozi yavuze ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 31 ishize, bikwiye gusigasirwa kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.
Yavuze ko kimwe mu byatumye u Rwanda rugera aho rugeze ubu ari ukutibagirwa aho rwavuye, cyane ko gusura inzibutso byibutsa Abanyarwanda aho bavuye ariko bikabashyiramo n’imbaraga ngo batazasubira inyuma.
Ati “Ibyo u Rwanda rwabashije kugeraho nyuma y’ibihe bibi kandi bibabaje biragoye kubyiyumvisha, gusa ntekereza ko impamvu babigezeho ari ugukomeza kwibuka bakaza ahantu nk’aha buri mwaka, bityo ntibibagirwe aho bavuye bigatuma baharanira kubaka ejo hazaza.”
Yavuze ko abantu badakwiye kwicara ngo bavuge ko ibyabaye bitazongera gusa ahubwo bakwiye no kubiharanira.
Ati “Tugomba guhora twunze ubumwe, tutavuga ngo ntibizongera gusa, ahubwo tugomba no kubiharanira kuko tuzi uburyo umuntu ashobora guhinduka.”
Hamez yavuze ko abavuga ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye bakwiye kuza bagasura inzibutso nk’izi kuko ari gihamya cy’ibyabaye.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!