Abakozi b’uturere 10 baracyagaragaramo ukwironda gushingiye ku moko n’inkomoko

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 2 Ukuboza 2020 saa 02:00
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yagaragaje ko mu bakozi b’uturere 10 hakigaragaramo ukwironda gushingiye ku ho umuntu akomoka, utundi turindwi two turimo ukwironda gushingiye ku moko rimwe na rimwe bigira n’ingaruka ku iterambere ryatwo.

Ibi byagaragajwe ku wa Kabiri, tariki ya 1 Ukuboza 2020, ubwo Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yamurikaga uko uturere twimakaje ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu mwaka wa 2019/2020.

Akarere ka Kirehe niko kaje ku isonga n’amanota 88%, Bugesera iba iya kabiri, Kicukiro iba iya gatatu mu gihe Uturere twa Musanze, Kayonza na Muhanga twaje ku myanya y’inyuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yabwiye IGIHE ko hari uturere basanze abakozi badukoreramo bagira ukwironda gushingiye ku nkomoko n’ibyiswe amoko y’Abahutu, Abatwa n’Abatutsi ku buryo ngo bigira ingaruka ku iterambere ryatwo.

Raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge igaragaza ko abakozi bashingira aho umuntu akomoka bari mu turere 10, aho imibare yerekana ko mu bari hejuru hari Musanze ku gipimo cya 40%, Gicumbi 33,3%, Karongi 30,7%, Nyamagabe 27,7%, Kayonza 25%, Nyagatare 23%, Rusizi na Gatsibo 20%, Ngororero 18,8% na Bugesera 14,2%.

Ahari abakozi bironda bakurikije ibyiswe amoko y’Abahutu, Abatwa n’Abatutsi, Akarere ka Musanze kari hejuru ku gipimo cya 40%, Karongi 30,7%, Kayonza 25%, Nyamagabe 22,2%, Nyagatare 15,3%, Nyaruguru 14,2% na Gatsibo ifite 13,3%.

Ndayisaba yavuze ko uku kwironda kubangamira kwizerana hagati y’abakozi ndetse bikanadindiza iterambere ry’uturere.

Yagaragaje ko iyo abantu bakorana batizerana kandi bakora mu nzego zegereye abaturage bibabuza kubabera urugero rwiza kandi bakwiriye kubakangurira kwirinda amacakubiri.

Yakomeje agira ati “Abakozi icyo tubasaba cya mbere ni ukubireka bakabicikaho kuko biroroshye kandi birashoboka, kwironda ntacyo bimaze, birabadindiza ahubwo. Bibadindiza mu mikorere, bikanadindiza umusaruro mu mikorere n’imibanire, ibyo rero ni igihombo amahitamo meza ni ukubicikaho.”

Ndayisaba yasabye ubuyobozi kutabyihanganira bukabikurikirana kugira ngo abakomeje kubigaragaza bahanwe.

Yavuze ko bateza imbere ibiganiro bizamura imibanire myiza hagati y’abakozi bakarushaho kwibona mu bunyarwanda kuruta uko bibona mu byiswe amoko.

Ati “Ikindi abakomeje kubigaragaza bakwiye guhita bafatirwa ibyemezo urugero nk’Akarere ka Rubavu ntikavugwamo kuko abo byagaragayemo bahise bahagarikwa mu kazi mu minsi yashize kandi bari umubare munini, Nyamagabe nayo birimo guhinduka.”

Ndayisaba yavuze ko utundi turere afitiye icyizere akurikije impinduka zirimo gukorwa harimo Musanze na Karongi ngo kuko babonye komite nyobozi nshya, Nyamagabe yo ngo abakozi benshi bari mu nzego zo hejuru barahinduwe ku buryo ubuyobozi bushyizemo imbaraga byarangira.

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ivuga ko hashingiwe ku ngingo eshatu z’ingenzi mu gushyira mu myanya utu turere arizo, iteganyabikorwa ry’uturere ry’umwaka wa 2019/2020 na raporo z’ibikorwa zaturutse mu turere, igenzura ry’iyubahirizwa ry’amahame y’ubumwe n’ubwiyunge ryakozwe mu turere twose mu 2019/2020 n’uko abaturage babona ibibakorerwa mu karere biranga ubumwe n’ubwiyunge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yavuze ko hari uturere tukirimo itonesha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .