00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi b’Ikigo cy’imari ASA International PLC biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 13 April 2025 saa 02:21
Yasuwe :

Abayobozi n’abakozi b’Ikigo cy’imari, ASA International (Rwanda) Plc basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeza kurwanya ingengabitekerezo yayo n’ikindi cyose cyasubiza u Rwanda muri ibyo bihe.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 12 Mata 2025, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda bose mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Batemberejwe ibice bitandukanye by’urwibutso bibitse amateka agaragaza uburyo politiki mbi n’urwango byaranze Repubulika ya mbere n’iya kabiri, ari byo byagejeje u Rwanda kuri ayo mahano.

Bumvishijwe ubuhamya butandukanye bugaragaza ingaruka za Jenoside, banerekwa intambwe igihugu kimaze gutera nyuma y’ayo mateka mabi, nyuma hashyirwa indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Mukuru wa ASA International (Rwanda) Plc, Christian Salifou, yavuze ko basuye urwibutso mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda n’Isi yose muri rusange kwibuka ndetse no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yashimiye abatanze ubuzima bwabo barengera abandi, anashimangira ko bagomba kwiyemeza gukomeza gusigasira amateka no kwigisha ibyabaye, kugira ngo bitazongera ukundi.

Umuyobozi w’icyubahiro wa ASA International Rwanda, Gerard Mpyisi yavuze ko bibabaje kubona Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994 yarateguwe ikanashyirwa mu bikorwa amahanga arebera.

Mpyisi yakomeje avuga ko amahanga atarekeye aho, ahubwo na nyuma y’uko Ingabo za FPR Inkotanyi zihagaritse Jenoside “bamwe bakomeje guhakana ko ntayabaye mu Rwanda abandi bakayihindurira inyito aho hari abavugaga ko ari intambara y’amoko atari Jenoside.”

Ati “Birababaje kumva ko mu bahakanaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 harimo na bamwe mu bayobozi bari bahagarariye imiryango mpuzamahanga nka LONI icyo gihe.”

Mpyisi yasoje avuga ko buri Munyarwanda aho ari hose akwiye guharanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi, bafatanya kurwanya imitwe nka FDLR ivuga ko ishaka kugaruka gusoza ibyo itasoje mu Rwanda.

Abakozi ba ASA International (Rwanda) barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basangije abandi ubuhamya bwabo.

Uwitwa Ndagijimana Jean Nepomuscene uri mu babutanze yavuze uko yabonye abe bicwa.

Ati “Jenoside yabaye mfite imyaka irindwi, ntabwo nari mukuru cyane ariko ibyabaye narabibonye nubwo nari umwana. Ubwo nari aho mama yari yampishe, niboneye n’amaso yanjye datawacu witwaga Rutagarama bamukubita majagu mu gahanga. Nasigaye arinjye mukuru, nsigarana na barumuna banjye kuko umuryango wanjye wose w’abantu 23 warishwe.”

Ndagijimana yakomeje avuga ko bitari byoroshye kurera barumuna be na we ari umwana wari ukeneye kurerwa, ariko inkunga ya FARG yatumye akomeza amashuri kandi arayasoza, bigenda bityo no ku bavandimwe be ubu ni umugabo wubatse.

Umuyobozi Mukuru wa ASA International Rwanda yashyize indabo ahashyinguye imibiri y'Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abayobozi n'abakozi ba ASA Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi w'Icybahiro wa Asa International Rwanda yanenze amahanga yicaye akarebera ubwo Abatutsi bicwaga urwagashinyaguro mu 1994
Mpyisi Gerard yasabye abakozi ba ASA Rwanda n'Abanyarwanda gufatanya, bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Ndagijimana Jean Nepomuscene warokotse Jenoside mu 1994, yavuze ko yiciwe abantu 23 mu muryango we
Umuyobozi Mukuru wa ASA International Rwanda Plc, Christian Salifou, yashimiye abatanze ubuzima bwabo barinda abandi, anashimangira ko bazakomeza gusigasira ayo mateka kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .