00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi b’Ikigega Agaciro Development Fund bunamiye abazize Jenoside banoroza abayirokotse batishoboye

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 10 June 2023 saa 09:42
Yasuwe :

Abakozi b’Ikigega Agaciro Development Fund (ADF) bigiye byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi I Nyange mu karere ka Ngororero bashima uburyo abayikotse bakomeje kwiyubaka.

Kuri uyu wa 9 Kamena 2023, nibwo aba bakozi basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange, aho Padiri Athanase Seromba yatanze itegeko ryo gusenya kiliziya, avuga ko Abahutu ari benshi bazongera bakayubaka mu minsi 40.

Abakozi ba ADF basobanuriwe ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agaragaza ko yateguwe kuva kera bitandukanye n’abavuga ko yatewe n’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana.

Abakuze batuye ku musozi wa Nyange bavuga ko Jenoside yatangiye kugeragezwa mu 1959, yongera kugeragezwa no mu 1973.

Kiliziya ya Nyange mu cyahoze Komine Kivumvu, Superefegitura ya Birambo, Perefegitura ya Kibuye, yicirwamo Abatutsi barenga 2000 atari ubwa mbere bayihungiyemo kuko mu 1973, bayihungiyemo bakarokoka.

Ni na byo byatumye tariki 14 Mata 1994 bongera kuyihungiramo ari benshi ariko kuri iyo nshuro ibyababayeho bitandukanye n’ibyo bari biteze. Tariki 15 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye muri iyi kiliziya batangiye kwicwa hakoreshejwe amasasu, Interahamwe zibona ibyo bidahagije zigira igitekerezo cyo kuyisenya Abatutsi bagapfiramo.

Babanje gukoresha urutambi birananirana, bagerageza kuyitwika bakoresheje lisansi birananirana, bituma bajya kuzana imashini yakoraga umuhanda Gitarama-Kibuye ihirika ikuta zayo zigwa ku batutsi bari bayihungiyemo.

Ijoro ribara uwariraye

Rwamasirabo Aloys, wari mu bifite mu gihe cya Jenoside, yari yarabyaye abana 10 ariko Interahamwe zarabishe harokoka umwe.

Uyu musaza nyuma yo kurokokera muri kiliziya ya Nyange yihishe muri purafo, amaramo amezi atatu atunzwe n’urwagwa n’imigati kugeza inkotanyi zigeze i Nyange abona gusohoka muri iyo nzu.

Inkotanyi zimukubise amaso zarumiwe kuko yari yarahindutse nk’Umwarabu kubera kumara igihe kinini aba ahantu hatagera izuba.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund Gilbert Nyatanyi, yavuze ko buri mwaka bahitamo urwibutso rwa Jenoside basura ndetse bakanaremera abarokotse Jenoside batishoboye batuye muri ako gace.

Ati “Abarokokeye hano i Nyange twaje kubabwira ngo mukomere kandi ko igihe cyose baba badukeneye duhari kugira ngo tubafashe. Ibyo banyuzemo kubyiyumvisha ntabwo byoroshye ariko twababwira ngo mukomeze mwihangane turahari muhumure”.

Nyatanyi avuga ko impamvu nyamukuru ituma buri mwaka bahitamo urwibutso basura ari uko zibitse amateka akomeye y’Abanyarwanda.

Ati “Tugomba kuyamenya. Hari ibyo twumvise ariko iyo usuye urwibutso urabyibonera, hari n’abatangabuhamya bari bahari bigatuma tunabyiyumvira ku babibayemo”.

Mu buhamya bw’abarokokeye i Nyange hagarukwa ku ruhare rwa Fulgence Kayishema, uherutse gufatirwa muri Afurika y’Epfo, bagasaba ko ubutabera bwakora akazi kabwo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Niyihaba Thomas, yavuze ko Umurenge wa Nyange ari urugero rw’ibibi bishoboka ukaba n’urugero rw’ibyiza bishoboka kubera ko nyuma y’imyaka itatu Padiri Seromba asenyeye Kiliziya ku Batutsi abana b’i Nyange banze kwitanduka bashimangira ko bose ari Abanyarwanda.

Ati “Kuba Abanyarwanda bafata umwanya bakaza gusura urwibutso rwa Nyange ni igikorwa duha agaciro cyane, kuko ni ikimenyetso simusiga cy’uko ibyabaye bitazongera kuba. Ni n’ikimenyetso cy’uko abantu bafite inyota yo kumenya amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi. Nk’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze tubonamo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge kuko ugeze aha wese atahana umukoro wo guharanira ko ibyabaye bitazongera haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga”.

Abakozi ba ADF nyuma yo kuganirizwa amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi i Nyange bashyize indabo kumva, banoroza batatu mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, mu rwego rwo kubafasha kwibuka biyubaka.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyange ruruhukiyemo imibiri 2856 y’Abatutsi biciwe muri Kiriziya ya Nyange no mu nkengero zayo.

Abakozi b'Ikigega Agaciro Development Fund basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange
Kwibuka ni uguha icyubahiro abishwe muri Jenoside no guhananira ko itazagira ahandi yongera kuba ku Isi
Umuyobozi wa ADF ashyira indabo ku mva
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyange Niyihaba Thomas n'uhagarariye polisi mu murenge wa Nyange bashyize indabo ku mva rusange
Bienfait Banaga yavuze ko nk'abakozi ba ADF bungukiye ubumenyi bushya ku gusura urwibutso rwa Nyange
Ikigega ADF cyatanze inkunga yo gushyigikira urwibutso rwa Nyange
Umuyobozi wa ADF Gilbert Kalitanyi yandika ubutumwa mu gitabo cy'abashyitsi
Ikigega ADF cyatanze inkunga yo gushyigikira urwibutso rwa Nyange
Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Ngororero yashimye abakozi b' Ikigega ADF baje kubafasha guha icyubahiro abatutsi bishwe muri Jenoside
Izi nka zagabiwe abarokeye i Nyange batishoboye
Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyange rushyinguyemo abarenga 2800

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .