Abakozi b’ibigo byigenga bicunga umutekano bagiye guhabwa amahugurwa mbere y’inama zikomeye u Rwanda ruzakira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Gashyantare 2020 saa 02:16
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda n’abayobozi b’ibigo byigenga bicunga umutekano bemeranyije gutanga amahugurwa ku bakozi b’ibyo bigo, mbere y’uko u Rwanda rwakira inama zikomeye zirimo ihuza ibihugu bihuriye mu muryango ukoresha ururimi rw’Icyongereza, CHOGM izaba muri Kamena uyu mwaka.

Ibi ni ibyagarutsweho mu nama yahuje abayobozi bashinzwe ibikorwa (Operation Managers) mu b’ibigo byigenga bicunga umutekano hano mu Rwanda bageraga kuri 34, ni inama yabaye kuri uyu wa 04 Gashyantare, ibera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Yari iyobowe na Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, umuyobozi w’ishami rishinzwe amahugurwa muri Polisi y’u Rwanda.

Ubwo yatangizaga aya mahugurwa, CP Robert Niyonshuti yagarutse ku musanzu w’ibigo byigenga mu kubumbatira umutekano w’igihugu, yagaragaje ko u Rwanda rurimo kwihuta mu majyambere ariko byose bigerwaho kubera umutekano uri mu gihugu.

CP Niyonshuti yagaragaje ko n’ubwo abakozi bashinzwe gucunga umutekano mu bigo byigenga akazi bagakora neza hari ibintu bagomba kwiyunguraho ubumenyi ari nabyo Polisi y’u Rwanda igiye gutangira kubahuguramo guhera muri uku kwezi kwa Gashyantare.

Yagize ati “Murinda ibigo bikomeye hano mu gihugu, ariko maze iminsi nitegereza bamwe mu bakozi banyu, yego barabikora ariko hari ibyo bakwiye kugiraho ubumenyi bwimbitse. Twavuga uburyo bwo gusaka abantu n’imitwaro yabo, gukoresha imashini zisaka(Scanners), kumenya ibiturika n’ibindi bintu bitemewe nk’ibiyobyabwenge, Kumenya uko wakira umuntu uje akugana ndetse no kubasha gutahura umunyacyaha.”

Ibi byose bikubiye mu mahugurwa y’ibyumweru 10 Polisi y’u Rwanda igiye guha abakozi bo mu bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano mu gihugu.

Biteganyijwe ko hazahugurwa abantu 800, bakazahugurwa mu byiciro 10 aho muri buri cyiciro hazajya hahugurwa abantu 80 bakazajya bahugurwa mu minsi itanu.

CP Niyonshuti yagaragarije abari bitabiriye inama ibintu bitatu bakwiye kwitaho kugira ngo barusheho gukora kinyamwuga.

Yagize ati “Nabagira inama yo kujya mutanga akazi ku bantu bagifite imbaraga kandi bajijutse, abo mwahaye akazi mubagenere amahugurwa ahoraho kandi agendanye n’igihe, iki cyo Polisi y’u Rwanda yiteguye kubafasha, ikindi mujye mufata neza abakozi banyu. Ibi byose nimubyubahiriza muzarushaho gukora kinyamwuga kandi namwe mwunguke n’igihugu cyunguke.”

Yakomeje abagira inama yo gushinga ikigo cy’ishuri cyabo bwite noneho Polisi ikajya igira aho ibasanga ibahugurira abakozi.

Assistant Commissioner of Police(ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi, umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwaremezo n’imikorere y’ibigo byigenga bicunga umutekano yavuze ko aya mahugurwa agiye guhabwa abakozi b’ibigo byigenga aziye igihe bitewe n’inama zikomeye u Rwanda rugiye kwakira muri uyu mwaka wa 2020.

Ati“Muri uyu mwaka tuzaba dufite ibikorwa n’inama zikomeye, twavuga nk’inama ihuza ibihugu bihuriye mu muryango w’abavuga ururimi rw’icyongereza, inama izwi ku izina rya (CHOGM), irushanwa ry’amagare rizaba muri uku kwezi n’ibindi bitandukanye. Abo bantu bose bazaza mu Rwanda bazajya bagera aho biriya bigo bicungira umutekano, ni ngombwa ko tubahugura uburyo bw’imikorere hakiri kare.”

Niyonshuti Fidele, umuyobozi w’urugaga rw’ibigo byigenga bicunga umutekano mu Rwanda avuga ko nk’urugaga bishimira ubufasha Polisi y’u Rwanda ibagenera cyane cyane amahugurwa agamije kurushaho gukora kinyamwuga.

Yavuze ko amahugurwa abakozi babo bagiye guhabwa na Polisi y’u Rwanda ari ingirakamaro cyane bitewe n’akazi gahari muri uyu mwaka wa 2020.

Ati“Uyu mwaka mu Rwanda dufite inama nyinshi ariko no mu buzima busanzwe amahugurwa ni ingenzi. Ariya mahugurwa ni akarusho azadufasha kujya kurwego rwiza, turifuza kurushaho gukora kinyamwuga. Turashimira Polisi y’u Rwanda yatekereje kuduhugurira abakozi kugira ngo turusheho kunoza akazi kacu ka buri munsi, ariko cyane cyane muri uyu mwaka inama dufite.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa ibigo byigenga bicunga umutekano bigera kuri 17 birinda ibigo bitandukanye hirya no hino mu gihugu, bikaba bifite abakozi babarirwa hejuru y’ibihumbi 24.

Amahugurwa azahabwa abakozi b'ibigo byigenga bicunga umutekano azabafasha gucunga umutekano mu gihe cy'inama u Rwanda rugiye kwakira na nyuma yaho
Ubuyobozi bwa Polisi n'abayobozi b'ibigo byigenga bicunga umutekano bemeranyije gutegura amahugurwa ku bakozi b'ibyo bigo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .