Pink Mango yahaye impamyabushobozi abasaga igihumbi mu budozi bw’imyenda imenyerewe i Burayi

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 7 Ugushyingo 2020 saa 03:39
Yasuwe :
0 0

Abakozi 1260 bari bamaze amezi ane bahugurirwa mu ruganda rukora imyenda rwa CD Pink Mango bahawe impamanyabumenyi kuri uyu wa Gatanu, aho bigishijwe gukora imyenda itamenyerewe mu Rwanda.

Amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro amaze kugaragaza ko kwiga imyuga ari cyo cyaba igisubizo cy’ubushomeri bugaragara mu Rwanda kuko usanga abayize bagira uruhare rukomeye mu guhanga imirimo mishya ku isoko ry’umurimo .

Urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu z’ejo hazaza rukangukiye kwiga imyuga nk’inkingi y’iterambere ry’ejo hazaza no kugabanya ubushomeri.

Ibi ni bimwe mu byavugiwe mu muhango wo gushyikiriza impamyabushobozi abakozi 1260 b’uruganda rwa CD Pink Mango rukora imyenda, bahawe amahugurwa y’amezi ane ku gukora imyenda mu buryo bugezweho.

Aya mahugurwa yakorewe muri uru ruganda, yari agamije gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) yo kumenyereza abantu imirimo itandukanye, aho usanga abahugurwa bafatira amasomo yabo ahasanzwe hakorerwa imirimo.

Aba bahawe aya mahugurwa ni urubyiruko ndetse n’abagore basanzwe ari abakozi b’uru ruganda barimo abagera ku 1000 bafashijwe na WDA ndetse n’abandi 260 bafashijwe n’Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic, RP), mu rwego rwo kungorerwa ubumenyi mu gukora imyenda ku buryo bujyanye n’igihe.

Umukozi wungirije ushinzwe imari n’imiyoborere muri RP, Dr Ruberwa Alex, yavuze ko imyuga ikwiye gushyigikirwa kuko uwize umwuga adashobora kuba umushomeri, igihe awurangijemo niyo atakorera abandi we ubwe ashobora kwikorera ndetse akaba yatanga akazi ku bandi.

Ati “Kuri ubu usanga tugira abanyeshuri benshi barangiza muri za kaminuza mu Rwanda bakicara kuko baba babuze akazi, ariko umuntu wize umwuga ahita agira amahirwe yo kujya ku isoko ry’umurimo kuko aba afite umwuga azi.”

Yakomeje avuga ko urubyiruko rukwiye gukangukira kwiga imyuga ndetse na leta ikabibafashamo kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere.

Ati “Birakwiye ko urubyiruko rwiga imyuga rukabasha gukora biriya byose dutumiza mu mahanga kuko byaragaraye ko abana b’Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gukora ibintu byose, ibi bizatuma nta bushomeri twongera gutaka.”

Umuyobozi ushinzwe abakozi muri CD Pink Mango, Evelyne Ryezembere, yavuze ko abahuguwe bahawe ubumenyi bwinshi butandukanye mu kudoda imyenda idasanzwe ikorerwa mu Rwanda.

Ati “Abahuguwe bahawe ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru ku buryo baba ari abakozi bo mu nganda, bigishijwe gukorera hamwe bituma badoda vuba ndetse bigishijwe gukora imyenda itamenyerewe hano nk’amakote yambarwa mu bukonje bukabije i Burayi.”

Umukozi ushinzwe gahunda yo kwigisha imyuga mu gihe gito muri WDA, Shyaka Frank, yavuze ko kuba abanyeshuri bashobora kwigira ku ruganda ari amahirwe akomeye igihugu.

Ati “Hari itandukaniro hagati y’umuntu wigiye mu ishuri gusa ndetse n’umuntu wigiye ku murimo, kuko uri ku murimo aba yabonye uko bikorwa bikamworohera kwisanga mu mwuga, aya ni amahirwe akomeye tuba tugize.”

Ku ruhande rw’abahawe amahugurwa, bavuga ko aya ari amahirwe akomeye bagize kuko bahungukiye ubumenyi bukomeye mu bijyanye no kudoda kuko ngo ubu ari abadozi mpuzamahanga.

Umwe mu banyeshuri bahawe amahugurwa, Tujeneza Nicole, yemeje ko yungutse byinshi kandi ikiruta byose ari uko yabashije kwiga umwuga uzamuteza imbere na we akabasha guteza imbere igihugu cye.

Ati “Naje aha nta kintu nzi ariko ubu mbasha kudoda kandi icyiza twigiye aha batwigishije gukora vuba aho ushobora kudoda umupira mu minota 10 gusa. Bampaye umwuga uzangirira akamaro n’igihugu cyanjye kuko umwuga ntabwo usaza nzakomeza nywukore.”

Iri shimwe arisangiye na Shyaka Placide, na we wishimira ko yabashije kumenya gukoresha imashini zigezweho zitamenyerewe ku isoko ry’u Rwanda, ibintu avuga ko bizatuma aba umudozi uteye imbere .

Ati “Aha batwigishiwje kudoda neza kandi vuba ndetse dukoreye hamwe ku buryo bituma dutanga umusaruro uhagije. Twagize amahirwe twigishirijwe ku mashini zitamenyerewe hano mu Rwanda, ariko zituma ukora vuba. Ubu twamenye kuzikoresha, ni iterambere kuri twe.”

Iyi gahunda yo kumenyereza abanyeshuri umurimo imaze gutangwa ku bantu basaga 6000 mu myuga itandukanye, bikaba byaratwaye ingengo y’imari isaga miliyari 7 Frw mu gihe abagera kuri 65% muri bo babonye akazi.

Urubyiruko n'abagore bagera ku 1260 bahawe amahugurwa yo kudoda ku buryo bugezweho
Mu gihe cy'amezi ane, bigishijwe kudoda imyambaro igezweho kandi vuba
Abarangije amahugurwa bashyikirijwe impamyabushobozi
Imwe mu myenda yakozwe n'abahawe aya mahugurwa
Imyambaro yakozwe n'abarangije amahugurwa
Aba bahuguwe bafite ubushobozi bwo kudoda umwenda mu minota icumi
Aba bahuguwe kandi bashoboye gukora imyenda ya gisirikare
Aba banyeshuri bahuguwe n'impuguke mu kudoda zo muri Bangladesh
Abarangije aya mahugurwa basanzwe ari abakozi b'uru ruganda
Abasoje amahugurwa bamuritse imyenda badoze itandukanye
Amakote agezweho yakozwe n'abahuguwe
Bafite ubushobozi bwo gukora amakote amenyerewe i Burayi
Bafite ubushobozi bwo gukora imyenda y'ubwirinzi bw'indwara zirimo n'iz'ibyorezo
Byari ibirori ku barangije amasomo yabo
Byari ibyishimo ku banyeshuri barangije amahugurwa yabo
CD Pink Mango ni uruganda ruzobereye mu gukora imyenda itandukanye
Herekanwe imyenda itandukanye ikorerwa muri uru ruganda
Umuhuzabikorwa w'uruganda CD Pink Mango, Evelyne Iryezembere yashimye umuhate uru ruganda rukomeje kugaragaza mu guhashya ubushomeri mu Rwanda
Imyenda yamuritswe yakozwe n'abamaze amezi ane mu mahugurwa
Muri uyu muhango berekanye ubuhanga bahawe
Umuyobozi muri WDA, Shyaka Frank yashimye uburyo Pink Mango ikomeje gufasha u Rwanda mu guteza imbere imyuga n'ubumenyi ngiro
Dr Ruberwa Alex ushinzwe imari n'imiyoborere muri RP, ni umwe mu bayobozi bashimye gahunda yo guhugurira abantu mu bigo bisanzwe bitanga akazi

Amafoto: Igurubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .