Ni mu gihe ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) bugaragaza ko impanuka zo mu muhanda ziri mu bitwara ubuzima bw’abantu benshi ku Isi, kuko zihitana abasaga miliyoni 1.3 buri mwaka.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko buri wese abigize inshingano; inyinshi muri izo mpanuka zakumirwa bitewe n’uko umubare munini wazo uterwa n’uburangare bw’abakoresha umuhanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga.
Amwe mu makosa akunze kugaragara ateza impanuka harimo; kugendera ku muvuduko ukabije, kunyuranaho nabi mu muhanda, gutwara banyoye ibisindisha, gucomokora utugabanyamuvuduko, gutwara bananiwe n’ibindi.
ACP Rutikanga ati “Gukumira no kurwanya impanuka bisaba uruhare rwa buri wese. Ntabwo ari iby’abantu bamwe gusa; niyo mpamvu duhereye nko ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, hashingiwe ku makosa yavuzwe haruguru, abagenzi ntibakwiye kurebera umushoferi ukora amwe muri yo, mu gihe abatwaye. Yaba abatwara imodoka cyangwa za moto zabo, tubabwira buri munsi kwirinda ayo makosa ndetse n’abanyamaguru tukabibutsa ko impanuka itarobanura uwo itwara bityo ko bakwiye kugenda mu muhanda bubahiriza ibiwugenga.”
yakomeje avuga ko impanuka zigizwemo uruhare n’abatwara ibinyabiziga by’umwihariko kubera amakosa bakoze zigatwara ubuzima bw’abantu, bazajya babihanirwa by’intangarugero.
Ati “Impanuka iyo zibaye zigira ingaruka nyinshi k’uyikoze, umuryango we n’igihugu muri rusange; uwo idahitanye imusigira ubumuga, abandi zikabapfakaza, abandi zikabasiga ari imfubyi, zikanasiga n’izindi ngaruka zirimo no gutakaza icyizere cy’ubuzima. Mu gihe rero hari uburyo bwo kuba wazikumira wirinda amakosa, niyo mpamvu uzigiramo uruhare abiryozwa nk’uko amategeko abiteganya.”
Mu kiganiro twagiranye n’umwe mu bagizweho ingaruka n’impanuka, Rwampungu Meshack, aratanga ubuhamya bw’imibereho atarakora impanuka n’uko abayeho nyuma yaho agira n’inama abakoresha umuhanda.
Uyu munyabigwi wakanyujijeho mu mukino w’intoki wa Basketball, yavutse nk’abandi, ariga, akura akina nk’abandi bana bose kugeza ubwo yaje kumenyekana cyane muri uyu mukino.
Rwampungu avuga ko atarakora impanuka yari umukinnyi wa Basketball mu ikipe ya KCB n’ikipe y’igihugu. Ku itariki ya 1 Werurwe 2015, nibwo yakoze impanuka ahitwa mu Nkoto mu karere ka Kamonyi, ubwo Coaster yari arimo na bagenzi be yagonganaga na Fuso bagiye gukina mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye.
Ati “Imodoka twarimo yashatse kunyura ku yari iri imbere yacu, ariko shoferi atahabona neza, nibwo twahise duhura na Fuso yaturukaga aho twajyaga turagongana. Nahise mugara igice cyo hepfo, guhera mu rukenyerero kumanura ku maguru, ntihongeye gukora biturutse kuri iyo mpanuka twakoze tujya gukina mu Karere ka Huye.
Impanuka yatumye ntakabya inzozi nakuranye zo kuzaba umukinnyi w’izina riremereye, ukina muri Shampiyona zikomeye kandi utanga umusaruro mu ikipe y’igihugu cyanjye.”
Avuga ko n’ubwo yamugaye ataheranywe n’agahinda ahubwo yafashe iya mbere mu gufatanya na Polisi mu bukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda binyuze muri gahunda ya Gerayo Amahoro hagamijwe guhindura imyumvire y’abatwara ibinyabiziga bidahwema kudutwara ubuzima bw’abanyempano batandukanye n’izindi nzirakarengane.
Yagize ati “Nubwo mfite ubumuga ntabwo naheranwe n’agahinda ngo numve nitereye icyizere, nyuma y’ibyambayeho numvise hari umusanzu natanga wo gukangurira abakoresha umuhanda kwirinda impanuka, mbinyujije muri Association yitwa “Sport for wheel” dukora ikipe ikina hifashishijwe igare. Twaje kuyigira gahunda ngarukamwaka dukora buri tariki ya 1 Werurwe, kuko ari nawo munsi nakoreyeho impanuka.”
“Twibutsa abatwara ibinyabiziga ingaruka n’uburemere bw’impanuka, tubagaragariza ibyo bakwiye kwirinda usanga kenshi biteza impanuka nk’uko Polisi idahwema kubitwibutsa muri gahunda yayo nziza ya Gerayo Amahoro. Bidufasha no kwibutsa ababana n’ubumuga butandukanye ko badakwiye kwiheba cyangwa ngo bahezwe kuko nabo hari umusanzu batanga mu kubaka sosiyete.”
Rwampungu yashishikarije abatwara ibinyabiziga n’abandi bose bakoresha umuhanda, kumva neza bagasobanukirwa kandi bagakurikiza ubutumwa Polisi ibaha bwo gukoresha umuhanda neza, binyuze muri gahunda ya Gerayo Amahoro kuko atari ubutumwa bukwiye guhita gusa ahubwo ari ubutumwa bukiza kandi bubarinda guhura n’ibimeze nk’ibyamubayeho byo kugira ubumuga, bakarinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi basangiye umuhanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!