Abakoresha Mobile Money bikubye hafi kabiri bagera kuri miliyoni 4.4 mu myaka ine

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 1 Kamena 2020 saa 11:31
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakozwe ku buryo Abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’imari, FinScope Survey 2020, bwagaragaje ko mu myaka ine ishize abakoresha Mobile Money, bikubye hafi kabiri bakagera kuri miliyoni 4.4 mu 2020 bavuye kuri miliyoni 2.3 bariho mu 2016.

Ubu bushakashatsi bukorwa rimwe mu myaka ine, bwagaragaje ko abagera kuri 87% by’abantu bakuze mu Rwanda, ni ukuvuga miliyoni 6.2 bafite telefoni ngendanwa aho abagore ari 84% naho abagabo bakaba ari 90%.

Bwerekana ko nibura abantu batatu muri batanu, ni ukuvuga abangana na 61% by’abantu bakuze ‘bakoresha Mobile Money, aho abagabo bafite konti za Mobile Money ari 68%, naho abagore bakaba ari 56%’.

Abakoresha Mobile Money abenshi ni abohereza amafaranga, abagura amakarita yo guhamagara ndetse no kwishyura ibintu bitandukanye. 23% by’abanyarwanda bakuze, bakoresha Mobile Money mu kwishyura serivisi zirimo kugura amakarita yo guhamagara, kwizigamira ndetse no kuguza amafaranga.

Raporo ya FinScope 2020, yerekana ko abakoresha Mobile Money bangana na miliyoni 2.7 ni ukuvuga 38%, bayikoresheje mu kohereza amafaranga gusa. Abanyarwanda bakuze bangana na 30% bakoresha Mobile Money na banki mu kugera kuri serivisi z’imari zitandukanye.

Iti “Biragaragara ko Mobile Money ikoreshwa nk’amahitamo yo kugera kuri serivisi z’imari nkenerwa kurusha uko abatunze konti za banki bazigeraho”.

Ikomeza igaragaza ko kuba umuntu umwe muri batatu akoresha Mobile Money gusa, byerekana uruhare ifite mu kongera ikigero cy’abagerwaho na serivisi z’imari cyane cyane mu bice by’icyaro.

Mu Rwanda abagera kuri 34% by’abakuze ntabwo bakoresha Mobile Money cyangwa konti muri banki.

FinScope Survey 2020, yagaragaje kandi ko 93% [ni ukuvuga miliyoni zirindwi z’abakuze] mu Rwanda bagerwaho na serivisi z’imari, bakaba barenze intego igihugu cyari cyihaye ya 90% bitarenze uyu mwaka.

Imibare yerekana ko abagerwaho na serivisi z’imari bakomeje kwiyongera cyane. Mu 2016 abanyarwanda bakuze bagerwagaho na serivisi z’imari bari 89% mu 2012, bari 72% naho mu 2008 bari 48% gusa. Bivuze ko biyongereyeho 4% mu myaka ine.

Inkuru bifitanye isano: Abakorana n’amabanki bariyongereye, abagerwaho na serivisi z’imari bagera kuri 93% mu Rwanda

Abakoresha Mobile Money bakomeje kwiyongera aho mu myaka ine bikubye hafi kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .