00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iby’imbuga nkoranyambaga byarakomeye: Abazikoresha basabwe kugira amakenga

Yanditswe na Uwayisaba Innocent
Kuya 6 June 2025 saa 11:33
Yasuwe :

Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda basabwe kurinda umutekano w’amakuru aberekeyeho kurusha uko bacunga amafaranga yabo kuko ari ikintu cy’ingenzi mu Isi y’ikoranabuhanga.

Byatangajwe mu nama nyunguranabitekerezo izwi nka ’Rwanda Internet Governance Forum (IGF)’ yateguwe n’Ikigo gihagarariye abakoresha murandasi no guteza imbere ibijyanye n’imiyoborere n’imikoreshereze y’indangarubuga ya [.RW], RICTA.

Perezida wa IGF, Robert Ford Nkusi, yavuze ko ashima aho iterambere mu ikoranabuhanga rigeze, ariko hari byinshi bikwiriye gukorwa mu kurushaho guteza imbere ikoranabuhanga no kurisaruramo umusaruro ushimishije.

Ati “Abanyafurika benshi duha agaciro ibintu bifatika gusa nyamara iby’ingenzi nk’ubumenyi, ibitekerezo, itumanaho bitagaragarira amaso ntibyitabweho. Ibyo biratudindiza kuko nta makuru dufite, duhugiye mu biri aho gusa turasinziriye mu gihe abandi bakataje mu ikoranabuhanga.”

Yongeyeho ko ubu amakuru asigaye akwirakwira mu buryo bugoye kugenzura, ari na yo mpamvu ibihuha byabaye byinshi ndetse n’ingaruka zibikomokaho zikiyongera.

Yagaragaje ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye kugira amakenga ku makuru yabo bashyira kuri internet kuko bishobora kubagiraho ingaruka.

Ati “Mumenye ibyo mushyira kuri internet ejo bizabagiraho ingaruka. Abasambana, abicana, abashyira hanze imyanya y’ibanga yabo, byose barabishyira kuri internet. Abantu bakwiye kubika ayo mabanga kuruta uko mubika umutungo wanyu muri za banki.”

Umukozi mu kigo gishinzwe kurinda umutekano w’ibikorerwa ku ikoranabuhanga, akaba n’umunyeshuri muri AUCA, Mugisha Prince, yasabye urubyiruko kugira inshingano n’uruhare mu gucunga umutekano w’amakuru aberekeyeho.

Ati "Nshingiye no ku makuru amaze iminsi acicikana ku rubyiruko rwisanga hamwe na hamwe rwageze muri byo byago kubera ko rwakoresheje nabi iryo koranabuhanga, hari nk’abo RIB igenda igarura bari baragiye gushaka akazi bakisanga mu icuruzwa ry’abantu. Nabwira urubyiruko ko buri wese afite inshingano yo kugira uruhare mu gucunga umutekano we bwite."

Abakoresha imbuga nkoranyambaga basabwe kurangwa n'indangagaciro nzima
Abakoresha imbuga nkoranyambaga basabwe kurinda amabanga yabo kurusha uko bacunga amafaranga
Hagaragajwe ko buri wese agomba kugira uruhare mu gucunga umutekano w'amakuru bwite kuri internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .