Icyambu gishya cya Rubavu cyuzuye mu ntangiriro za 2024 ndetse mu mezi yakurikiyeho gitangira gukorerwaho nk’igerageza mbere y’uko gihabwa rwiyemezamirimo ugomba kugicunga.
Abacuruzi bohereza ibicuruzwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagatangaje ko icyambu cyatumye batangira kohereza ibicuruzwa byinshi ugereranyije no kubitwara mu modoka.
Umwe muri bo ucuruza amavuta yo guteka yabwiye RBA ati “Iyo ubonye umukiliya urabitwara arabinyuza hano bitworohera cyane kuruta uko yajya aza kubifata ku bubiko. Urumva hari ingano y’ibicuruzwa imokoka igomba kuba itwaye ku mupaka ariko iyo turanyuza hano ibintu biratworohera cyane. Bituma tugurisha ibintu byinshi kurusha uko twabitekerezaga.”
Mbarushimana Edouard ufite ubwato bune bupakira imizigo mu Kiyaga cya Kivu yagaragaje ko abanye-Congo bitabira gukoresha icyambu gishya cyubatswe kuko baba bizeye umutekano w’ibicuruzwa byabo.
Ati “Babicisha hano kubera ko bizeye umutekano wabyo no kuba bipakirwa neza hari n’ububiko Aashobora kubibikamo igihe bibaye byinshi kandi natwe byaradufashije cyane kubera ko baduha akazi.”
Gusa abacuruzi bagaragaza ko hakiri imbogamizi zirimo ububiko bw’icyambu budakora na serivisi za gasutamo zitaboneka ku gihe.
Undi ati “Aba bashinzwe ibyinjira n’ibisohoka bashinzwe gusuzuma imizigo iri mu modoka, baratinda cyane ushobora gusanga imodoka igeze hano mu gitondo bakirirwa bamutegereje akagera hano saa Saba cyangwa saa Munani.”
Muri rusange ibicuruzwa bipakirwa cyane byiganjemo iby’ubwubatsi kuko ku munsi hapakirwa toni zirenga 1000 za sima, na ho ibindi bicuruzwa byiganjemo ibiribwa bikaba toni zirenga 350.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Prudence Sebahizi ubwo yasuraga iki cyambu yavuze ko izo mbogamizi zizavaho nigifungurwa mu Ukuboza 2024.
Ati “Kugitaha ku mugaragaro ni byo bitari byaba, biteganyijwe mu Ukuboza iyo mirimo rero yo kugikoresha ni nk’igerageza kugira ngo na Rwiyemezamirimo uzaza kugicunga habe hari imibare tumwereka, tumubwire tuti iki cyambu gifite ubushobozi bungana gutya.”
Biteganyijwe ko iki cyambu kizajya kinyuzwaho toni ibihumbi 700 ku mwaka, n’abantu barenga miliyoni eshatu.
Kuri iki cyambu ntihateganyijwe inzego z’ubuyobozi bw’ikindi gihugu ariko hazaba hakorera serivisi za RTDA, inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka, inzego z’umutekano na serivisi ziboneka ku mipaka yo ku butaka, hari Magerwa, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro n’ibindi.
Gifite ahantu hazajya hakirirwa ba mukerarugendo basura ibice nyaburanga by’Intara y’Iburengerazuba n’ububiko by’ibicuruzwa ku buryo umuntu umaze gupakurura ashobora kuba abitsemo ibikoresho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!