Abakoreraga kwa Mutangana, mu isoko rya Nyarugenge no hafi yaho basabwe kuguma mu rugo (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 17 Kanama 2020 saa 05:55
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwasabye ko nyuma y’ifungwa ry’isoko rya Nyarugenge n’irizwi nko kwa Mutangana kubera COVID-19, abahacururizaga n’abakoraga ubwikorezi bazwi nk’abakarani, bagomba kuguma mu rugo uhereye igihe itangazo ry’Umujyi wa Kigali rifunga utwo duce ryasohokeye.

Kuri iki Cyumweru nibwo Umujyi wa Kigali wafashe icyemezo cyo gufunga amasoko ya Nyarugenge no kwa Mutangana i Nyabugogo mu gihe cy’iminsi irindwi, nyuma y’uko hakomeje kuboneka ubwandu bwinshi bwa Coronavirus.

Kugeza kuri iki Cyumweru abamaze gusangwamo ubu burwayi mu Rwanda bageze ku 2453 barimo 101 bagaragaye ku wa 16 Kanama 2020. Mu minsi itatu ishize mu Rwanda habonetse abanduye COVID-19 bagera kuri 253, barimo 219 muri Kigali gusa.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, byatangajwe ko abacuruzi bafite ibicuruzwa bishobora kwangirika bahawe amasaha 24 uhereye igihe itangazo ryasohokeye, kugira ngo babe bamaze kubikura muri izo nyubako z’ubucuruzi.

Rikomeza riti "Abacuruzi n’abakora akazi k’ubwikorezi (abakarani) barasabwa bose kujya kwipimisha guhera uyu munsi kuri site zashyizweho kwa Mutangana no ku Isoko rya Nyarugenge kandi buri wese akaba agomba kuzapimwa inshuro ebyiri (tariki ya 17 Kanama na tariki ya 23 Kanama) kuko utazabikora ntazemererwa kongera kuhakorera."

Abakorera ibikorwa byo kuranguza imyaka kwa Mutangana, Akarere ka Nyarugenge kemeje ko izajya irangurizwa ku yandi masoko yashyizweho, aho nk’ibikorwa byo kuranguza imboga n’imbuto biva mu Majyaruguru bizajya bikorerwa ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kanyinya mu Murenge wa Kanyinya.

Ni mu gihe ibikorwa byo kuranguza imboga n’imbuto biva mu bindi bice by’igihugu bizajya bikorerwa ku Giti cy’Inyoni no ku yandi masoko ari mu bindi bice by’Umujyi wa Kigali.

Ni mu gihe ibikorwa byo kuranguza ibirayi bizajya bikorerwa ku madepo yo mu Nzove.

Abaganga batangiye gutera umuti inyubako yo kwa Mutangana
Iki gice cyari gikomeje kugaragaramo abarwayi ba COVID-19 benshi
Abakorera ubucuruzi mu duce twibasiwe cyane nko mu masoko n'ahahurira abantu benshi basabwe kurushaho kwirinda
Abafite ibicuruzwa bahawe umwanya barabihakura
Isoko rya kijyambere rya Nyarugenge rizwi nka ‘Kigali City Market' ryafunzwe mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus
Abacuruzi n'abakarani batangiye gupimwa COVID-19
Inyubako zafunzwe zirimo guterwa umuti
Ibicuruzwa bidashobora kwangirika byo byagumye mu masoko
Ibicuruzwa bishobora kwangirika byashyiriweho amasaha 24 yo gukurwa mu isoko
Abakorera kwa Mutangana no mu isoko rya Nyarugenge barimo gupimwa COVID-19

Kanda hano urebe andi mafoto

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .