Ibi byagarutsweho ubwo abakozi b’ikigo cy’Ubwishingizi, Sanlam Rwanda, bibukaga abahoze bakorera SORAS bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyahujwe n’icyo kwibuka Abatutsi bose bishwe mu 1994.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Gicurasi 2023, cyitabirwa n’abakozi n’ubuyobozi bw’iki kigo n’imiryango y’ababuze ababo bakoreraga SORAS.
Cyatangiriye ku cyicaro gikuru cy’iki kigo ahashyizwe indabo ku Rwibutso ruhari rw’abakozi bari aba SORAS, gikomereza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Ingabire Venelanda yasabye abitabiriye iki gikorwa biganjemo abakorera ikigo cya Sanlam, gutanga umusanzu wo guhangana n’ihakana rya Jenoside.
Ati “Ubu turi mu rugamba rukomeye rusaba umusanzu wa buri wese. Ihakana rya Jenoside rirahari, imvugo z’urwango ziracyagaragara, turasaba ko kubirwanya biba umukoro dukura muri aya masomo y’ibyabaye.”
Yakomeje agira ati “Ibyo gukoresha turwana urwo rugamba birahari ni amateka dufitiye ibimenyetso, reka twe guceceka no kugira isoni zo gusubiza ugoreka amateka, kuko bene uwo yaba abishaka yaba atabishaka, aba yongera kujya muri wa mugambi wa Jenoside, niba turi ikiragano gishaka kubaka dushaka ko bitazongera twireberera abayitiza umurindi.”
Uwari uhagarariye imiryango y’abishwe muri Jenoside bakoreraga SORAS, Sengoga Jean Bosco, yashimye iki kigo ko cyakomeje kuba hafi y’imiryango yabuze ababo.
Ati “Nta na rimwe bigeze bateshuka kandi turabibashimira, si ukwibuka gusa kuko hari ibindi bikorwa bagiye bakora bakurikirana imiryango y’abasigaye bakanabafasha. Ndabasaba gukomeza icyo kivi bakareba niba iyo miryango yarabashije kwiyubaka.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego Rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe, Nkusi Déo watanze ikiganiro, yavuze ko Kwibuka ari uburyo bwiza bwo kwirinda nk’Abanyarwanda ko amabi yasubira, ariko nanone n’amahanga yose akarindwa kuba yagwirwa n’ishyano ryaguye i Rwanda mu myaka 30 ishize.
Ati “Ni ngombwa ko tuzurikana amateka yacu kugira ngo tumenye ibyo tugomba gukora n’ibyo tugomba kwirinda kugira ngo twubake igihugu cyiza umunyarwanda agire isura nziza itandukanye n’uko byahoze.”
Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi muri Sanlam AG Plc, Shumbusho Vianney, yavuze ko ‘kutibuka ari ukuzima’, agaragaza ko Kwibuka ari ingenzi kuko bituma amateka y’ukuri kw’ibyabaye atibagirana burundu.
Ati “Uyu munsi ni umwanya wo kongera gusaba byimazeyo buri munyarwanda wese cyane cyane urubyiruko mizero y’ejo hazaza, kwimakaza indangagaciro y’umuco wa kirazira, umuco wo guha agaciro abandi bityo bikaba umusingi wo kurwanya ikibi cyose cyakibasira umuryango nyarwanda.”
Kugeza ubu abakozi icyenda bakoreraga SORAS yaje guhinduka Sanlam, nibo bamaze kumenyekana ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amafoto: Habyarimana Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!