Ibi babitangaje ku wa 11 Mata 2024, ubwo inzego z’umutekano, abayobozi n’abakorera mu Gakiriro ka Rusizi bari bazindukiye mu gikorwa cy’umuganda udasanzwe wo gusana umuhanda uva ku mapave ugera aho agakiriro kubatse.
Uyu muhanda wahoze ari nyabagendwa ariko uza kwangizwa n’amazi y’imvura yavaga ku nzu z’agakiriro. Ibi byatumaga imodoka zipakiye imbaho cyangwa izikeneye gupakira ibikoresho bikorerwa muri aka gakiriro zitabashya kukageramo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’inzego bafatanya kuyobora bariyegeranyije bashaka ubushobozi n’ibikoresho byo gutsindagira uyu muhanda no gusanzamo itaka rya laterite ryasanjijwe.
Uwizeyimana Thadée, umaze imyaka itandatu abariza mu Gakiriro ka Rusizi yabwiye IGIHE ko kuba uyu muhanda wari warangiritse byamuhombyaga amafaranga menshi.
Ati “Byasabaga ko dushaka abakarani bikorera imbaho ku mutwe. Urubaho rumwe barutwariraga 50 Frw ukubye n’imbaho imbaho 400 urumva ko ayo mafaranga ari menshi. Byampombyaga atari munsi y’ibihumbi 20 Frw buri kwezi”.
Abururabo Eugène yashimiye abagize inzego z’umutekano babafashije gutsindagira uyu muhanda, avuga ko bizatuma badakomeza guhura n’ibihombo batezwaga no kuba uyu muhanda utari nyabagendwa.
Ati “Imodoka zageraga ku muhanda w’amapave ntizigere hano mu gakiriro kubera umuhanda utari nyabagendwa. Byaduhombyaga cyane kuko byasabaga ko imbaho bazipakururira hariya bakazikorera ku mutwe.”
“Mu bigaragara ntabwo tuzongera guhomba kuko imodoka ipakiye imbaho izajya iza igere mu Gakiriro dutange ayo gupakurura gusa”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr. Anicet Kibiliga yavuze ko nyuma yo kubona ko uyu muhanda ujya mu Gakiriro ka Rusizi utakiri nyabagendwa bicaranye n’inzego z’abikorera n’iz’umutekano biba ngombwa ko bifatirwa umwanzuro.
Ati “Abikorera bazanye imodoka, akarere kazana laterite, inzego z’umutekano zizana abakozi. Uyu munsi twahuye kugira ngo dukore uyu muhanda ugana mu gakiriro ka Rusizi.”
Agakiriro ka Rusizi kubatswe mu myaka irenga 10 ishize. Ubu gakoreramo ababaji barenga 270 barimo abasore n’inkumi bagera kuri 40 baribakora imenyerezamwuga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!